UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 5 days
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 month
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Tanzania yitandukanyije na raporo ku mpanuka y’indege
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Tanzania yitandukanyije na raporo ku mpanuka y’indege

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 25/11/2022 saa 9:26 AM

Leta ya Tanzania yitandukanyije na raporo y’ibanze ku ndege itwara abagenzi yakoze impanuka, ikica abantu 19 mu bari bayirimo, nyuma y’uko irohamye mu kiyaga cya Victoria.

Iyo raporo, yatangajwe kuwa kabiri tariki 22 Ugushyingo kandi yari ikiri ibanga, yavuze ko abantu benshi kurushaho bashoboraga kuba baratabawe iyo ibikorwa by’ubutabazi bidatinda gutangira.

Inakubiyemo ko abibira mu mazi bakora ubutabazi nta mwuka uhagije wa oxygen bari bafite mu myiburungushure (cylinders) yabo, kandi ko n’ubwato bw’itsinda rya Polisi ikorera mu mazi nta bikoresho bihagije bwari bufite.

Ubwo bwato bwahageze hashize amasaha ane impanuka ibaye, nk’uko raporo ibivuga.

- Advertisement -

Iyo raporo yatangajwe n’ibiro bya Tanzania bishinzwe iperereza ku mpanuka zo mu kirere, bizwi nka ’Air Accident Investigation Bureau’ (AAIB).

Yakozweho inkuru n’ibitangazamakuru byo muri Tanzania na mpuzamahanga, birimo na BBC.

Ariko mu butumwa bwo kuri Twitter kuwa gatatu nimugoroba, umuvugizi wa Leta ya Tanzania Gerson Msigwa yavuze ko abategetsi bataratangaza raporo ku mugaragaro kuri iyo mpanuka y’indege ya kompanyi Precision Air, yabaye ku itariki ya 06 z’uku kwezi kwa cumi na kumwe.

Yagize ati: “Raporo irimo gukwirakwira ku mbuga za internet ikwiye kudahabwa agaciro, kuko itavuye ku bategetsi bazwi ba leta.Ubwo [raporo] iya Leta izaba yarangiye ngo itangazwe, muzabimenyeshwa.”

Zitto Kabwe, umwe mu bakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, wakwirakwije iyo raporo kuwa kabiri, yavuze ko yiteguye kugezwa mu rukiko niba iyo raporo yatangaje itari iy’ukuri (iy’umwimerere).

Iyi raporo yahuje n’ukuntu mbere abaturage bari banenze ibikorwa by’ubutabazi, ariko ntiyahishuye icyateje iyo mpanuka, ivuga ko iperereza rigikomeje.

Iyo ndege yari yavuye mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Tanzania, Dar es Salaam, ihagarara i Mwanza nk’uko byari kuri gahunda, mbere y’uko ikora impanuka mu ma saa moya n’iminota 50 za mu gitondo (7h50) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi, ni ukuvuga saa mbili na 50 (8h50) zo muri Tanzania.

Yari igeze hafi y’ikibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Bukoba uri iruhande rw’ikiyaga, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania.

Abarobyi ni bo bageze bwa mbere aho iyo mpanuka yabereye, bayobora ibikorwa by’ubutabazi.

Mu bantu 43 bari bari mu ndege, 24 ni bo barokotse. Abapilote babiri bayo bari mu bayipfiriyemo.

Irebana na: home
UMURENGEZI November 25, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 5 days
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 1 month
Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 2 months
Ibidukikije

Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?