Vaileth Hassan Mtipa w’imyaka 32, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba ari gusambana n’umugabo utari uwe, ahitwa Singida muri Tanzania.
Umutangabuhamya waganiriye n’ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, yagize ati, “Ni ikintu cyadutangaje cyane kugeza n’ubu, umugabo wari kumwe na nyakwigendera, we yakomeretse bikomeye ku maguru nyuma yo gukubitwa n’iyo nkuba.”
Bivugwa ko ibyo byo gukubitwa n’inkuba biba, uwo Vaileth ngo yari kumwe n’umugabo utari uwe witwa Hassan Nzige, baryamanye inkuba ihita ibakubita.
Uwo mutangabuhamya kandi avuga ko inkuba ikimara kubakubita, uwo mugabo witwa Nzige yananiwe guhaguruka, ahubwo atangira kuvuza induru asaba ubufasha, abantu batabaye basanga, yananiwe no guhaguruka, mu gihe umugore bari kumwe we yahise apfa.
- Advertisement -
Abaje bahuruye, ngo bafashe Nzige bamwirukankana bamujyana kwa muganga, kuko yari yakomeretse cyane ku maguru.
Saidi Hongoa Umuyobozi w’Umudugudu wa Masweya ari nawo wabereyemo ibyo byago, yemeza iby’aya makuru, akavuga ko byabaye mu masaha y’umugoroba, mbere gato y’uko imvura itangira kugwa.
Ati, “Inkuba yakubise mbere gato y’uko imvura itangira kugwa. Abo bombi bakimara gukubitwa n’inkuba, bahise bajyanwa kwa muganga byihuse, umugore yari yahiye cyane mu ijosi no mu mugongo, mu gihe umugabo yari yahiye cyane ku maguru. Bagiye kubageza kwa muganga umugore yashizemo umwuka kare.”
Uyu muyobozi kandi avuga ko nyuma y’ibyo byago, icyakurikiyeho ari ukumenyesha umugabo wa nyakwigendera Violeth, witwa Manase Nkungu wari kure y’aho ibyo byabereye, ariko iyo nkuru ngo yayakiranye umubabaro mwinshi.
Muganga Theresia Daudi wo kuri iryo vuriro ryabakiriye, yavuze ko ibipimo bigaragaza ko uwo mugore yahise apfa ako kanya, kuko inkuba yari yamutwitse ingingo z’ingenzi mu mubiri n’ubwo ngo bigoye kubisobanura.
Umugabo wa nyakwigendera, mu mubabaro mwinshi yavuze ko atari yiteze guhura n’ikintu gikomeye nk’icyo, kuko yizeraga cyane umugore we.
Nkungu yavuze ko umugore we amusigiye abana bane, bityo ko ubu bimukomereye cyane kwibaza uko agiye kurera abo bana wenyine, kandi akabubaka mu buryo bw’imitekerereze, ku buryo bazamenya kubana n’ayo mateka y’urupfu rwa mama wabo, kandi ngo bakazakomeza kuyazirikana no mu gihe bazaba ari bakuru.
Umuyobozi wa Polisi aho mu Ntara ya Singida, ACP Stella Mutabilirwa, we yavuze ko icyo kibazo kitamugezeho, bitewe n’uko abo bireba bashobora kuba barahisemo kubirangiriza mu rwego rw’umuryango, yongeraho ko uretse n’ibyo, mu rupfu rw’uwo mugore ushingiye ku byabaye n’uko byagenze, ntawaruryozwa.