UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Table Tennis- Misiri na Nigeria zirakoza imitwe ku gikombe cya Afurika
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Table Tennis- Misiri na Nigeria zirakoza imitwe ku gikombe cya Afurika

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 14/05/2024 saa 4:04 PM

Imikino y’igikombe cya Afurika mu mukino wa Tennis ikinirwa ku meza igeze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza, aho abakinnyi bava mu bihugu by’abarabu ari bo biganje mu bagiye gutangirira gukinira muri BK Arena.

 

Abagabo 28 n’abagore 25 ni bo bari batangiye gukina iki gikombe cya Afurika kiri gukinwa umunsi wacyo wa gatatu i Kigali muri BK Arena, gusa kugeza ubu abagera ku munani ni bo bagiye gutangira gukina imikino yanyuma kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gicurasi.

Mu bagore, abanya-Misiri batatu n’umunya-Nigeria umwe, baraba bahatanira umwanya wo ku mukino wa nyuma mu gihe mu bagabo imikino ya ½ iri buhuze n’ubundi abanya-Misiri babiri n’abanya-Nigeria babiri.

- Advertisement -

Umunyamisirikazi Dina Meshref urusha abandi amanota kuri ubu yaje gukuramo umunya-Cameroun, Sarah Hanffou muri ¼ aho muri ½ agiye guhura na Offiong Edem wo muri Nigeria. Undi mukino wo mu bagore, uri buhuze Hana Goda, umunya-Misiri ufite igikombe giheruka na mwenewabo Mariam Alhodaby.

 

Mu bagabo Omar Assar ufite irushanwa yaravunitse byatumye uyu mwaka hazagarara umukinnyi mushya uzaryegukana uzava hagati y’undi munya- Misiri Youssef Abdel-Aziz waraye atunguranye agasezerera numero ya kabiri ukomoka muri Algeria, Mehdi Bouloussa, aho muri ½ aza guhangana n’umunya-Nigeria Quadri Aruna uhabwa amahirwe.

Undi mukino Mohamed El-Beiali wo mu Misiri ari buhure na Olajide Omotayo wo muri Nigeria.

Imikino ya nyuma mu byiciro byombi ikaba iri bukinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri hamenyekana umukinnyi wegukanye igikombe cya Afurika muri Table Tennis aho abagerayo bazabona itike yo gukina igikombe cy’isi umwaka utaha wa 2025.

Iyi mikino y’igikombe cya Afurika nisozwa uyu munsi ikazakurikirwa n’imikino yo gushaka itike yo gukina imikino olimpike yo izatangira gukinirwa muri BK Arena kuva kuri uyu wa kane tariki 16 Gicurasi 2024.

 

Mohamed El-Beiali wo mu Misiri ari muri 1/2 cy’igikombe cya Afurika

Quadri Aruna wo muri Nigeria ni we uza imbere mu bagabo kuri ubu

Muhire Jimmy Lovely May 14, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?