Umwana wamenye ubwenge muri za 2012 no kuzamura, agakunda umupira w’u Rwanda, aramutse atubuye inyandiko zivuga ku mateka ya ruhago nyarwanda, biragoye ko yazamenya ko hari ikipe yitwa ATRACO FC yaba yarigeze kubaho, ikagira ibigwi bikomeye mu gihe yamaze, ariko umurabyo ugatinda ukurikije igihe yo yamaze muri ruhago!
Bimwe mubyo uzumvana abarayon bikomanga mu gituza, bakita umukeba APR FC star à domicile, nuko bakuye igikombe cya CECAFA y’ama club hanze y’u Rwanda mu 1998, ubwo batsindaga abanya Zanzibar (Mlandege FC), ariko ntuzumva aho birahira bavuga ko ariyo kipe yonyine mu Rwanda yegukanye CECAFA iyikuye hanze y’u Rwanda, kuko ibyo bigwi babihuriyeho na ATRACO FC nubwo yabaye nk’akaryoheye abanyarwanda ntikabatinde mu itama!
Byagenze gute ngo Atraco yegukane CECAFA?
ATRACO yo mu Rwanda nyuma yo gutwara Shampiyona y’u Rwanda muri 2008/09, yaje guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA yagombaga kubera muri Sudani, birumvikana ni mu mwaka wa 2009.
- Advertisement -
Iyi kipe yisanze mu itsinda rya mbere iri kumwe na El Merreikh yari iwayo, Mathare yo muri Kenya ndetse na Kartileh yo muri Djibouti.
Umukino wa mbere Atraco yahuye na El Merreikh yo muri Sudan, ntiyabasha kurusyaho, ahubwo inyagirwa ibitego 6-1, dore ko El Merreikh yakiniraga imbere y’abafana bayo, igitego cya Atraco rukumbi cyinjijwe n’umuganda Joseph Kabagambe, umukino urangira iyi kipe ikemangwa, bati “Ubundi aka kajyaga he!?”.
Bongeye kumanuka mu kibuga ubwo batsindwaga n’abanya Kenya Mathare United ibitego 2-1 ( igitego rukumbi babonye cyinjijwe neza na Mike Ssebaringa), ubundi ikizere cyo gukomeza gitangira kuyoyoka, amagambo atangira gushira ivuga nubwo bari basigaje umukino umwe n’ikizere cyo gukomeza nk’umuhombyi mwiza (Best looser) !!
Atraco, yakoreye ibya mfura mbi, abanya Djibout ibanyagira imvura y’ibitego 6-0 byatsinzwe na Shyaka Jean, Hamis Kitagenda ndetse na Abedi Mulenda bose batsinze ibitego bibiri bibiri buri umwe!
Taliki 08 Nyakanga 2009, ATRACO yisanze muri 1/4 na KCC A yanahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, uretse ko ya Mana y’i Rwanda itatashye mu Rwanda gusa, ahubwo yanashimangiye iby’izina yitwa n’abanyarwanda koko, ubundi ifasha Atraco kunyagira umuganda ibitego 4-0, abahungu baratungurana dore ko bo batari banamenyereye cyane iby’amarushanwa ahuza amahanga.
Muri 1/2 taliki 10 Nyakanga 2009, baje gusezerera abanya Kenya, Mathare United ari nako banihorera, ubundi babatsindira mu minota y’inyongera ibitego 2-1…
Atraco ibyina intsinzi nyuma yo gusanga ku mukino wa nyuma, Al Merreikh yari yarabatsinze iyabi six (uko twabyitaga kera), iyi Al Merreikh yahabwaga amahirwe dore ko yari inageze kuri final isezereye TP Mazembe…
Uretse ko abanyarwanda byabagora kuzibagirwa itariki ya 12 Nyakanga 2009 umunsi ATRACO FC imbere y’abafana ibihumbi 35 bari kuri Al Merreikh Stadium, yakoraga amateka ikaba ikipe ya kabiri yo mu Rwanda ikuye igikombe hanze y’u Rwanda (indi yabikoze yari Rayon Sport mu 1998) yari inabaye ikipe ya gatatu yo kwa Gihanga, yegukanye CECAFA…
Icyo gihe Shampiyona y’u Rwanda uwashaka yavuga ko yari iyoboye izindi mu karere dore ko n’umwaka wakurikiyeho Chukuepo Musoweya na Didier Landry, Bebeto Luamba, Haruna, Kabange n’abandi bafashije APR gutsinda St George ya Micho Sredojevic (2-0) ubundi ikegukana CECAFA imbere y’umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame!
Atraco yatsinze El Merreikh ku gitego cya Hamis Kitagenda cyatsinzwe hakiri kare ku munota wa 15, ibasha kukirinda iminota 75 yakurikiyeho, ubundi umusifuzi ahushye mu ifirimbi intsinzi itaha mu Rwanda rwa Gihanga.
Icyogihe Atraco yashimiwe cyane na Nyakwigendera Joseph Habineza wavuze ko ‘ari intsinzi iryohereye ku banyarwanda’.
Ngaba abakinnyi 11 Atraco yari yabanjemo ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2009:
Jean Luc Ndayishimiye Bakame, Godfrey Kateregga, Kagabo Peter (wasimbuwe na Abed Mulenda), Kadogo Alimansi, Aloua Gaseruka, Amani Uwiringiyimana, Johnson Bagoole, Jean Shyaka (Capt), Lomami Andre, Hamis Kitagenda, Donatien Tuyizere Jojori wanasimbuwe na Mike Ssebalinga…
Umutoza we yari Sam Timbe uheretse gutabaruka (Imana ikomeze imuhe iruhuko ridashira).
Umurabyo n’isake kumwe ijya ibigenza byarihuse, kuko inkuru mbi yatashye mu bakunzi ba ruhago ya East Africa muri Nyakanga 2010 ko iyi kipe ya Atraco itazongera kubaho ukundi, bitewe n’ibibazo by’amikoro. Uwashaka yavuga ko iyi yubuye umutwe izuba rirashe, nuko izuba ryarenga ikarengana na ryo!