Amakipe y’Igihugu y’Abagabo n’Abagore muri Sitting Volleyball yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Imikino Paralempike ya 2024.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Mutarama 2024, ni bwo Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite abamuga (NPC Rwanda), yatangaje abakinnyi batangiye umwiherero wo kwitegura iyo mikino.
Abakinnyi 28 ni bo batangiye kwitegura irushanwa rizabera muri Nigeria. Barimo Abagore 14 bagize Ikipe y’Igihugu ndetse n’Abagabo 14.
- Advertisement -
Amakipe yombi yagaragayemo abakinnyi bashya barimo Mahoro Marcianne na Imanishimwe Yvonne mu bagore, mu gihe mu bagabo harimo Sinayobye Janvier, Kubwimana Ezra, Muhawenimana Léandre na Byumvuhore Célestin.
Umwiherero wabereye mu Rwanda mbere yo kwerekeza muri Nigeria. Ibihugu bizasoreza ku mwanya wa mbere mu byiciro byombi bizahita bibona itike y’imikino Paralempike izabera i Paris mu Bufaransa.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu umunani birimo Algeria, Libya, Misiri, Maroc na Kenya byitwaje ikipe y’Abagabo gusa, mu gihe Nigeria, Zimbabwe n’u Rwanda bifite amakipe yombi. Ibi bihugu byose bizatangira gukina kuva tariki ya 29 Mutarama, kugeza k uwa 3 Gashyantare 2024.
Amakipe y’Igihugu aherutse gusoza umwaka wa 2023 ahagaze neza ku rutonde rw’Isi, aho iy’Abagore iri ku mwanya wa gatanu mu gihe iy’Abagabo iri ku wa 14.

