UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Sitting Volleyball : Ikipe y’Igihugu y’Abagabo yabuze amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Sitting Volleyball : Ikipe y’Igihugu y’Abagabo yabuze amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 03/02/2024 saa 9:13 AM

Ikipe y’Igihugu y’Abagabo mu mukino wa Sitting Volleyball yabuze amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa Shampiyona Nyafurika ndetse inzozi zo gukina Imikino Paralempike ya Paris 2024 zigera ku iherezo nyuma yo gutsindwa na Maroc amaseti 3-2 ku wa Gatanu.

 

Muri iri rushanwa ririmo kubera i Lagos muri Nigeria, u Rwanda rwasabwaga gutsinda Maroc byahuriye muri 1/2, rukazahatanira umwanya wa mbere uzatanga itike y’Imikino Paralempike izabera i Paris hagati ya Kanama na Nzeri 2024.

Nubwo Ikipe y’u Rwanda yatangiye neza, ntiyorohewe na Maroc yayihindukanye kuko umukino warangiye itsinzwe amaseti 3-2 (25-23, 21-25, 25-19, 22-25, 10-15).

- Advertisement -

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Dr Mosaad Elaiuty, yavuze ko ari ubwa mbere abonye imisifurire imeze nk’iyaranze uyu mukino, ashinja abasifuzi guha Maroc intsinzi.

Ati “Ndisegura kuko tutatsinze ariko na none ntabwo twakinaga Volleyball. Abasifuzi bahaye umukino Maroc. Batanze amanota menshi adakwiye kandi yahinduye umusaruro w’umukino. Ni ubwa mbere mbibonye mu buzima bwanjye.”

 

Nyuma yo gutsindwa, u Rwanda rurahatanira umwanya wa gatatu kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gashyantare, aho saa Cyenda rwisobanura na Algeria yatsinzwe na Misiri.

Amahirwe yo kuba ibendera ry’u Rwanda ryagaragara mu Mikino Paralempike ya Paris 2024 asigaye mu bagore aho Ikipe y’Igihugu ikina umukino wa nyuma ihuramo na Kenya guhera saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.

Umutoza Dr Mosaad Elaiuty yavuze ko ari ubwa mbere abonye imisifurire nk’iyaranze umukino w’u Rwanda na Maroc

Muhire Jimmy Lovely February 3, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?