Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball y’Abagabo n’iy’Abagore zombi zerekeje muri Nigeria aho zitabiriye Shampiyona Nyafurika izatanga itike yo kwitabira Imikino Paralempike izabera i Paris muri uyu mwaka.
Iyi Shampiyona Nyafurika izabera mu Mujyi wa Lagos, izatangira tariki 29 Mutarama, isozwe ku wa 3 Gashyantare 2024.
Mu bagabo, iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 11 birimo Misiri, Maroc, Libya, Kenya, Algeria, Zimbabwe, u Rwanda na Nigeria.
- Advertisement -
Mu bagore ryitabiriwe n’ibihugu bine ari byo u Rwanda , Nigeria, Zimbabwe na Kenya ndetse bizahura hagati yabyo.
Mu bagabo, u Rwanda ruri mu itsinda B hamwe na Libya, Algeria na Zimbabwe.
Ibihugu bizasoza byegukanye iri rushanwa mu bagabo n’abagore bizahita bikatisha itike y’Imikino Paralempike izakinwa kuva tariki 29 Kanama kugeza ku ya 7 Nzeri i Paris.
Umutoza w’amakipe y’u Rwanda, Dr Mosaad Elaiuty, yavuze ko mu bagore bitagoye ndetse bizeye kuzitwara neza, ariko no mu bagabo biteguye guhatana n’ibihugu birimo Misiri ihabwa amahirwe.
Ati “Ni ikipe imwe ikenewe mu bagabo bagabanyijwe mu matsinda abiri. Dufite amhirwe menshi ku ikipe y’abagore kubera ko bamaze iminsi bari hejuru nk’uko bigaragaje mu Gikombe cy’Isi ndetse bari mu makipe atanu ya nbere ku Isi.”
“Ikipe y’abagabo na yo yari mu Gikombe cy’Isi i Cairo, yariteguye, turi mu itsinda ryiza, dufite icyizere cyo kugera muri ½ aho tuzagerageza kugera ku mukino wa nyuma nizeye 100% ko tuzakina na Misiri.”
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Mukobwankawe Liliane, yavuze ko kuba bazahura n’amakipe barusha urwego bitazatuma birara kuko Umutoza Mosaad yabitekerejeho kare.
Ati “Icyo kintu yagitekerejeho, tumaze iminsi dukina, asa n’udukuramo ibyo bintu, ikipe ya kabiri akayiha nk’ibitego 10, akadusaba kubikuramo kandi tugatsinda cyangwa akavuga ngo igitego cy’ikipe ya kabiri kirajya kibarwamo bibiri.”
Yakomeje agira ati “Turashaka kujya kwerekana ko kuba turi aba gatanu ku Isi, aba mbere muri Afurika tubikwiye. Ubu turi ikipe ikina ifite uburyo imikinire yayo iziranyeho.”
Ni ko bimeze kandi ku Ikipe y’Abagabo aho Kapiteni wayo, Bizimana Emile Cadet, yavuze ko bagiye kwerekana urwego rwabo ndetse bazaharanira kwitwara neza mu mikino ibanza bashaka kugera ku mukino wa nyuma.
Ati “Ntabwo ari urugendo rworoshye ariko ni uguhatana, Tugiye guhatana n’amakipe akomeye, ariko n’u Rwanda ntirworoshye kuko turi aba kabiri muri Afurika. Tugiye gushaka umwanya wa mbere.”
Yongeyeho ati “Misiri duhora duhura no mu Gikombe cy’Isi twarahuye, turizera ko tumaze kumenya umukino wabo. Birashoboka.”
Itsinda ry’abantu 43 barimo abasifuzi batatu ni ryo ryerekeje muri Nigeria kuri uyu wa 27 Mutarama 2024.