Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu Bagabo bakina Sitting Volleyball yatsinze Libya ndetse iy’Abagore na yo itsinda iya Nigeria zombi zihita zibona itike yo gukina ½ muri Shampiyona Nyafurika ya Sitting Volleyball.
Kuri uyu wa Kane, tariki 1 Gashyantare 2024, ni bwo amakipe y’u Rwanda yagombaga gukina imikino ibiri ku bagore n’umwe ku bagabo anayahesha kubona amatike ya ½.
Mu masaha ya mugitondo ikipe y’Igihugu y’Abagore yabanje kujya mu kibuga ikina na Kenya. Ni umukino yitwayemo neza ku yahise yegukana iseti ya mbere yayifasheje no gutwara umukino izitsinze zose (25-19, 25-12, 25-14).
- Advertisement -
Hakurikiyeho Ikipe y’Igihugu y’Abagabo yinjiye mu kibuga igiye gukina na Libya ariko ni umukino utigeze uyigira cyane kuko warangiye na wo ari amaseti 3-0 kandi nta n’imwe yinjijwemo amanota agera kuri 15 (25-9, 25-10, 25-13).
Si ugutsinda yihanije Libya yakoze gusa kuko yahise ibona n’itike iyemera kuzakina ½ cy’irangiza muri iyi mikino ya Nyafurika ya Sitting Volleyball.
Ikipe y’Igihugu y’Abagore yari ifite umukino wa kabiri yahuriyemo na Nigeria yakiniraga iwayo, yagombaga kwiyandayanda ikagera ikirenge mu cya basaza babo.
Ibi yabikoze kuko ku ikubitiro yahise iyigarika ku manota 25-8, iya kabiri iyirangiza kuri 25-9 mu gihe iyayihesheje intsinzi yari 25-8.
Ibihugu bizasoza byegukanye iri rushanwa mu bagabo n’abagore bizahita bikatisha itike y’Imikino Paralempike izakinwa kuva tariki 29 Kanama kugeza ku wa 7 Nzeri i Paris.