Shampiyona y’u Rwanda yamaze gushyirwaho akadomo ndetse Igikombe kikaba cyaramaze guhabwa APR FC yacyegukanye irusha Rayon Sports FC iyikurikiye amanota 11.
Nubwo bimeze bityo, ariko hari byinshi biba byarabaye mu mwaka w’imikino buri wese atarenza ingohe cyane ko ari byo bifasha ayo makipe kongera kwiyubaka yitegura undi mushya.
Uyu mwaka w’imikino usize amakipe yose yararebye mu izamu gusa igiteranyo cy’ibitego byose muri rusange bikaba ari 518 byinjiye ndetse APR FC ikaba yarasoje ari yo ifitemo byinshi (47).
- Advertisement -
Etincelles FC yinjijwe 44 na Sunrise yatsinzwe ibitego 40 ni yo makipe yasaga n’aho afite izamu rirangaye kuko yihariye umubare munini w’ibitego byaryinjiyemo mu gihe APR FC yinjijwe 17 gusa kandi ikaba ifite n’imikino 14 itinjijwe na kimwe.
Kiyovu Sports ni yo kipe yatsinze ibitego byinshi mu mukino umwe muri uyu mwaka kuko yerekeje mu Karere ka Ngoma igatsinda Etoile de l’Est 6-1.
Ani Elijah wa Bugesera FC na Victor Mbaoma wa APR FC ni bo bakinnyi barangije umwaka bayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi (15).
Abatoza 25 mu mwaka umwe wa Shampiyona
Umwaka w’imikino waranzwe no kugira abatoza benshi cyane kuko hari amakipe yirukanye abo yatangiranye hakiri kare mu rwego rwo gushaka umusaruro ushyitse mu mikino isigaye.
Sunrise FC niyo yabimburiye andi makipe kuko yatandukanye na Muhire Hassan nyuma y’imikino irindwi ya Shampiyona yatsinzemo ibiri gusa, indi yose akayitsindwa.
Uyu yasimbujwe Jackson Mayanja nawe wahanyanyaje ariko biza kurangira iyi kipe yo mu Karere ka Nyagatare isubiye mu Cyiciro cya Kabiri.
Uyu mwaka w’imikino wa 2023-24 usize Shampiyona y’u Rwanda igaragawemo n’abatoza 24 ku makipe 16 cyane ko arindwi muri yo yahinduye abatoza harimo na Rayon Sports yakoresheje batatu.
Rayon Sports FC yatangiranye n’umutoza Yamen Zelfani gusa nyuma yo kubona amanota atandatu mu mikino ine ahita yirukanwa hakiri kari asimburwa na Mohamed Wade wamwungirizaga.
Uyu nawe ntabwo yamaze kabiri muri iyi kipe cyane ko ubwumvikane bwe n’abakinnyi ndetse bwari hasi byakubitiraho n’umusaruro nkene, ubuyobozi buhitamo kumushyira ku ruhande. Wade yasimbuwe na Julien Mette batigeze bahuza a gato.
Mbere y’uko imikino ibanza irangira Etoile de l’Est yatandukanye na Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ kubera umusaruro mubi kuko yayisize ku mwanya wa 14 n’amanota arindwi gusa.
Iyi kipe yo mu Karere ka Ngoma yahaye akazi Umutoza w’Umunya-Nigeria, Imama Kwaku Amapakabo, ahabwa inshingano zo kuyigumisha mi Cyiciro cya mbere ariko birangira ikigezemo.
AS Kigali FC yahuye n’ibibazo by’umusaruro ariko itibagiwe n’amikoro bituma itandukana na Cassa Mbungo André iha akazi umushya wanyuze muri Rayon Sports na Gasogi United, Guy Bukasa.
Si iyi gusa yugarijwe n’amikoro kuko na Kiyovu Sports yagiyemo abakinnyi n’abatoza ibirarane byinshi bigatuma itandukana n’umutoza Petros Koukouras wasimbujwe Joslin Sharif Bipfubusa.
Indi kipe yirukanye umutoza ni Gorilla FC yari igeze mu mikino ya nyuma igasanga Gatera Musa ashobora kutayifasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere, iha akazi Umubiligi Ivan Jacky Minnaert.
Bugesera yatangiye nabi umwaka w’imikino ikomeza kunamba kuri Mu Nshimiyimana Eric gusa nyuma yo kunanirwa kwihangana ubuyobozi bwayo bumusimbuza Haringingo Christian.
Imikino amakipe yatsinze
APR FC niyo kipe itaratsinzwe umukino n’umwe muri uyu mwaka ndetse ikaba isangiye na Kiyovu Sports kuba zitaratsinzwe umukino n’umwe mu yo byombi byakiriye.
Etoile de l’Est niyo kipe yatsindiwe iwayo imikino myinshi (9) ikaba ikurikiwe na Sunrise FC na Gasogi United zatsinzwe irindwi.
Mu mwaka wose Marines FC yo mu Karere ka Rubavu niyo kipe yitwaye nabi mu mikino yo hanze kuko yatsizwemo 11, itsinda ibiri indi irayinganya.
Muri uyu mwaka kandi urangiye habonetse amakirita atukura 18 muri rusange mu gihe APR FC, Mukura VS, Police FC, Gasogi United na Etincelles zitigeze zibona imituku muri shampiyona.