UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Shampiyona igeze ahakomeye
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Shampiyona igeze ahakomeye

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 28/03/2024 saa 2:04 PM

Nyuma y’ibyumweru bibiri idakinwa kubera imikino mpuzamahanga y’ibihugu  Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yongeye gusubukurwa  , aho mu byitezwe cyane harimo kuba APR FC yatwara Igikombe mu mukino umwe cyangwa ibiri iri imbere, ndetse n’ihangana rikomeye mu makipe arawana no kutamanuka.

 

Imikino 24 yakinwe mbere y’uko amakipe afata akaruhuko muri uku kwezi, yasize APR FC yarashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 13 hagati yayo na Rayon Sports ya kabiri, ndetse na 14 hagati yayo na Musanze FC ya gatatu.

Ni mu gihe amakipe menshi atarizera kuguma mu Cyiciro cya Mbere ukurikije uko akurikirana. Aho uretse Etoile de l’Est ifite amanota 19 ku mwanya wa nyuma, Bugesera FC na Gorilla FC za 15 zirushwa amanota

- Advertisement -

APR FC ishobora kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu mpera z’iki cyumweru

Umwe mu mikino ikomeye itegerejwe cyane mu mpera z’iki cyumweru uzahuza Mukura Victory Sports na Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe, kuri Stade ya Huye.

Uyu mukino ugiye guhuza amakipe akomeye yabyirukiye mu Majyepfo, ntiwakabaye ufite ikintu cyihariye gikomeye kuko amakipe yombi yizeye gusoreza mu myanya ine ya mbere, uretse kugena neza umwanya wa nyawo mu mikino ine isigaye.

Gusa, buri kipe izaharanira kurwana ku ishema ryayo, by’umwihariko Rayon Sports ikaba irusha inota rimwe Musanze FC ya gatatu, ndetse gutsindwa kwayo bizaba bisobanuye guhesha APR FC igikombe hakiri kare mu gihe n’iyi kipe yo mu Majyaruguru yaba ipfukamye imbere ya Kiyovu Sports izayakirira i Nyamirambo.

Mu gihe Musanze FC na Rayon Sports zatsindwa imikino yazo ku wa Gatandatu, byaba bisobanuye ko APR FC yatwara Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatanu yikurikiranya n’ya 23 muri rusange, mu gihe yaba ishoboye gutsinda Muhazi United ku Cyumweru mu mukino izakirira kuri Kigali Pelé Stadium.

Gasogi United na Marine FC ziri mu makipe atarizera kuguma mu Cyiciro cya Mbere

Gutsinda imikino ibiri muri itatu iheruka gukina, byagaruriye icyizere Ikipe ya Etoile de l’Est, ariko amahirwe menshi ni uko bigoye kurokoka gusubira mu Cyiciro cya Kabiri muri uyu mwaka w’imikino.

Iyi kipe yo mu Burasirazuba ni iya nyuma n’amanota 19, irushwa ane n’amakipe ya Gorilla FC na Bugesera FC ayiri imbere. Ikindi gikomeza inzira yayo ni uko mu mikino itandatu isigaje izahuramo na Gasogi United, Gorilla FC, Amagaju FC, Marine FC, Police FC na Bugesera FC.

Bugesera FC isigaje imikino ya Etincelles FC, Marine FC, Rayon Sports, Police FC, Muhazi United na Etoile de l’Est, naho Gorilla FC ifite imikino ya Police FC, Etoile de l’Est, Musanze FC, Sunrise FC, APR FC na Mukura VS.

Ni mu gihe Etincelles FC ya 13 n’amanota 25, ifite imikino ya Bugesera FC, Amagaju FC, Muhazi United, AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United.

Nubwo aya makipe atatu ya nyuma ari yo agarukwaho cyane, usanga akenshi kugira ngo ikipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda itangire gutekereza ko idashobora kumanuka, ari uko iba yageze mu manota 30.

Kuri ubu, Kiyovu Sports na Muhazi United zifite amanota 31 ku mwanya wa munani n’uwa cyenda, kongeraho Amagaju FC ya karindwi n’amanota 32, na yo aracyari ku gitutu cyo kuzamura amanota.

Inyuma yayo hari amakipe nka Sunrise FC ifite amanota 26, Marine FC ifite amanota 28 na Gasogi United ifite 29, aho na zo zishobora kujya ku gitutu gikomeye mu gihe amakipe aziri inyuma yaba yitwaye neza.

Rayon Sports igomba gutsinda Mukura VS kugira ngo idaha APR FC igikombe habura iminsi ine ya Shampiyona

Muhire Jimmy Lovely March 28, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?