Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yamaze kwemeza ko ibikorwa by’imyitozo n’amarushanwa bya Siporo ihuza abantu barenze umwe byemerewe gufungura guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Nzeri 2020.
Ibi bikorwa bya Siporo ihuza abantu byari byarahagaritswe tariki 14 Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere wa Covid-19 yagaragaye i Kigali, bivuze ko hari hasize asaga atandatu bihagaritswe.
Kuri ubu Minisiteri ya siporo yongeye gukomorera ibi bikorwa, aho bizakorwa hakurikije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, asanzwe azwi n’abatuye u Rwanda ndetse hakaziyongeraho ayihariye ku bakora Siporo.
Ibi bije mu gihe ikipe y’igihugu y’ u Rwanda mu mupira w’amaguru ‘AMAVUBI’ yitegura guhangana na Cape Verde mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa cya 2021 mu gihe kandi iyi kipe yitegura imikino ya CHAN 2020 yimuriwe mu ntangiriro za 2021.
- Advertisement -
Mu ibaruwa yanditswe na MiniSports, buri shyirahamwe ry’umukino runaka ryahawe amabwiriza agomba gukurikizwa n’amakipe ndetse n’abakinnyi mu gihe cy’ibikorwa by’imikino muri iki gihe indwara ya Covid-19 ikigaragara mu Rwanda.