UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Remera : Arakekwaho gufata umwana w’imyaka 7 ku ngufu (UPDATED)
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Remera : Arakekwaho gufata umwana w’imyaka 7 ku ngufu (UPDATED)

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 31/03/2021 saa 11:20 AM

Mu murenge wa Remera, mu karere ka Musanze haravugwa umugabo bikekwa ko yasambanyije umwana w’imyaka irindwi amusanze iwabo mu rugo.

Kuri uwu wa gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021, ahagana saa tatu za mugitondo, mu mudugudu wa Kabashima, akagari ka Murwa, Umurenge wa Remera nibwo hamenyekanye amakuru y’uko uwitwa Nsabimana yasambanyije umwana w’imyaka irindwi witwa Mutoniwase Josiane amusanze iwabo ubwo ababyeyi batari bahari.

Banziririki Makurata(Immaculée) Nyirakuru w’uyu mwana, yabwiye UMURENGEZI.COM ko umugabo yaje akamusaba igikara(igishirira) cyo kunywesha itabi akakimuha, nyuma agasubira gutera ibishyimbo azi ko nawe yagiye. Ati, “Nyuma nibwo nyina w’umwana yaje asanga yambaye ubusa, mu kumubaza impamvu yambaye ubusa, ariruka.”

Ubwo twavuganaga na nyina w’umwana wari afite agahinda kenshi, yatubwiye ko nta kindi atekereza uretse ubuzima bw’umwana we, yongeraho ko yahawe ubufasha bwo kugera kwa maganga, aho bari bamaze gufata ibizamini.

- Advertisement -

Mujawamariya Emerita (nyina w’umwana) avuga ko yisangiye uyu mugabo mu rugo rwe nyuma yo gusambanya uyu mwana. Yagize ati, “Njyewe ntabwo nari ndi mu rugo. Naje mu rugo nsanga akana kambaye ubusa, nkabajije karanyihorera gahita kiruka. Uwo mugabo yahise aza aturutse mu rutoki ahita ambwira ko avuye kuri WC. Akana nakomeje kukabaza nibwo kambwiye ko uyu mugabo yagakuyemo ikariso hanyuma arakabwira ngo kicare ku itafari noneho ngo aza kugakikira.”

Uyu mubyeyi avuga ko ibyo umwana we yamubwiye ari nabyo yasobanuye imbere ya Polisi haba i Remera ndetse no kuri polisi ya Muhoza i Musanze.

Twahamagaye umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Remera bwana Twagirimana Edouard, tumubaza niba yaba azi imiterere y’iki kibazo, maze nyuma yo gutega amatwi asubiza umunyamakuru agira ati, “Ba uretse ndatwaye.”

Nyuma y’isaha irenga, twongeye kumuhamagara tunamwoherereza ubutumwa bugufi bumubaza niba yabonetse ngo atuvugishe, ariko ntiyasubije kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Dr. Murangira Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) aganira n’UMURENGEZI.COM yemeje aya makuru, avuga ko Nsabimana Jean w’imyaka 45 y’amavuko yafashwe, ubu akaba afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Cyabingo, aho akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 7 ndetse nawe ubwe yiyemerera, akaba ari gukorerwa dosiye kugira ngo ashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr. Murangira, asaba Abanyarwanda gufatanyiriza hamwe mu kurwanya iki cyaha, kuko ngo atari iby’umuntu umwe, ahubwo ari iby’Abanyarwanda bose.

Ati, “Umwana si uw’umuntu umwe, umwana ni uw’Igihugu. Buri wese akwiye kumva ko ari inshingano ze kurinda umwana w’igihugu no gukumira ko yakorerwa icyaha. Umuntu usambanya umwana ntabwo aba ari uwa kure kuko bisaba kubanza kumwiyegereza no kumwikundishwaho kugira ngo abone uko amusambanya. Ibyo byose rero nk’abanyarwanda dukwiriye guhumuka  tukabirwanya. Twese biratureba turwanye iki cyaha dufatanyije kandi birashoboka.”

Nk’uko bikubiye mu Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo y’133, umuntu uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20), ariko na none itarenga makumyabiri n’itanu (25).

Iri tegeko risobanura icyaha cyo gusambanya umwana nka kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina aribyo: gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; 2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; 3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

UMURENGEZI March 27, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?