Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Rayon Sports Muhire Kevin yarangije kumvikana n’iyi kipe ko azagumana na yo. Ni nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’indi myaka ibiri akinira “Murera”, nk’uko abafana bayo bayita.
Uyu usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports, hari hashize iminsi hari gahunda yashyizweho n’abafana b’iyi kipe yo gukusanya agera kuri Miliyoni 40 ngo “umwana w’ikipe” yemere kongera amasezerano, aho nyuma y’igihe byaje kurangira bikunze ko abasinyira imyaka ibiri.
Ikipe ya Rayon Sports binyuze ku muvugizi wayo Ngabo Roben, yatangaje ko Muhire Kevin yasinye, ndetse yanagaragaye mu myitozo y’iyi kipe yo kuri uyu wa Gatanu yabereye mu Nzove saa Cyenda nk’uko bisanzwe.
- Advertisement -
Muhire Kevin watowe nk’umukinnyi w’umwaka ushize wa shampiyona muri iyi kipe, asanze abandi bakinnyi bakina hagati Rayon Sports yaguze nka Richard Ndayishimiye, Rukundo AbdulRahman na Haruna Niyonzima.
Ntabwo biremezwa niba ari we uzagumana igitambaro cya kapiteni wa Rayon Sports, gusa Fitina Omborenga ni we wari ucyambaye ubwo iyi kipe yatsindaga Amagaju ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti baheruka gukinira i Huye nubwo amakuru avuga ko gishobora no guhabwa Haruna Niyonzima.
Uyu musore w’imyaka 26, yageze muri Rayon Sports mu 2015 avuye mu ikipe y’Isonga, gusa ubugira kabiri yagiye yerekeza hanze y’u Rwanda ariko bikarangira agarutse muri iyi kipe afata nk’iyamureze.