UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Rayon Sports yateye utwatsi Umujyi wa Kigali wayisabye gushyira umukino nijoro
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Rayon Sports yateye utwatsi Umujyi wa Kigali wayisabye gushyira umukino nijoro

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 23/08/2024 saa 2:01 PM

Umujyi wa Kigali wari watumye umukino Rayon Sports yakiramo Amagaju FC ushyirwa saa Cyenda kubera ikibazo cya Moteri kuri Kigali Pelé Stadium, nyuma yo gushaka indi igitaraganya yasabye iyi kipe kuwusubiza saa Kumi n’Ebyiri ariko iwubwira ko itaguma muri ako kavuyo.

 

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Kanama 2024, nibwo Rayon Sports iza gukina umukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda ugomba kubera kuri Kigali Pelé Stadium.

Moteri isanzwe ikoreshwa yagaragajwe nk’ifite ikibazo cyo kuba itabasha gucana amatara ku buryo iyi stade yaberaho umukino nijoro nk’uko byari byifujwe, ariko nyuma y’inama yahuje inzego bireba mu Mujyi wa Kigali igaragaza ko habonetse iyifashishwa mu gihe indi izakemura ikibazo mu buryo burambye itaraboneka.

- Advertisement -

Amakuru UMURENGEZI wamenye ni uko Umujyi wa Kigali wahise usaba Rayon Sports kuba yasubiza uyu mukino ku masaha yari ateganyijwe [saa Kumi n’Ebyiri], ariko iyi kipe ibisuzumana ubushishozi ibona itakomeza gucunaguzwa.

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yagize ati “Umujyi wa Kigali wadusabye ko niba twifuza gukina nimugoroba twakina kubera ko ikibazo cya Moteri cyari gihari cyakemutse. Twicaye tubitekerezaho dusanga tutakomeza kujarajaza abakunzi bacu bityo twemeza ko umukino waba saa Cyenda.”

Usibye iyi kipe n’urwego ruhagarariye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, rwasabwe guhindura ingengabihe yo kuri uyu munsi ariko na rwo rutera utwatsi ubwo busabe.

Nubwo iyi kipe y’Ubururu n’Umweru idakina kuri ayo masaha ya nijoro, indi mikino yose iteganyijwe ku masaha ya nijoro izakinwa.

Rayon Sports yanze gusubiza umukino saa Kumi n’Ebyiri

Muhire Jimmy Lovely August 23, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?