Ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Werurwe 2024, hateganyijwe umukino w’amateka hagati y’abakeba bo mu rw’imisozi igihumbi, uzahuza Rayon Sports na APR FC kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo guhera saa Cyenda.
Uyu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona ugiye kuba mu gihe Rayon Sports ya kabiri n’amanota 45, irushwa amanota 10 na APR FC ya mbere.
Rayon Sports izakira umukino wo ku wa Gatandatu, iheruka gutandukana na Rutahizamu w’Umunya-Guinée, Alsény Camara Agogo wasubiye iwabo muri iki cyumweru.
- Advertisement -
Ni mu gihe Aruna Moussa Madjaliwa atarakira neza imvune afite kuva mu Ugushyingo, naho Umunya-Maroc Youssef Rharb ntiyemerewe gukina kubera amakarita atatu y’umuhondo.
Ku mukino uheruka wa Sunrise FC, Umutoza Julien Mette yari yaruhukije Kapiteni we, Muhire Kevin na myugariro Nsabimana Aimable yirinda ko babona amakarita ya gatatu y’umuhondo.
Umutoza Mette aheruka gutangaza ko kuba abakinnyi bazi uburemere bw’uyu mukino bihagije, we icyo azibandaho ari amayeri yo mu kibuga.
Ati “Nk’imikino yose, tureba ikipe tugiye guhatana iyo dufite amashusho yayo. Dufite amashusho, tugomba gusesengura aho APR ifite intege nke n’aho imbaraga zayo zishingiye. Gusa murabizi, bazi uburemere n’akamaro k’uyu mukino w’abakeba, ku bafana no ku giti cyabo. Sinkeneye kubategura mu mutwe, ngomba kwibanda ku mayeri, ni ibyo.”
Ku ruhande rwa APR FC, abakinnyi bashobora kudakina uyu mukino ni Umunya-Cameroun Apam Bemol Assongue ukina ku ruhande rw’ibumoso asatira izamu ndetse na Nsengiyumva Ir’shad ukina hagati, bombi bafite imvune.
Iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu na yo yaruhukije abakinnyi benshi ku mukino wa Etoile de l’Est wabaye ku wa Kabiri. Abo barimo Kapiteni wayo Niyomugabo Claude, Niyigena Clément, Nshimirimana Ismael ’Pitchou’ na Shaiboub Ali mu gihe Ruboneka Jean Bosco na Kwitonda Alain ’Bacca’ bagiye mu kibuga basimbuye mu gice cya kabiri.
Myugariro Niyigena Clément yavuze ko baramutse batwaye Igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka badatsinze Rayon Sports, byaba bisa nk’aho ntacyo bakoze muri uyu mwaka w’imikino.
Ati “Turabizi ko uyu mukino abafana bawuha agaciro, natwe tuzakora ibishoboka ngo tuwutsinde. Turamutse dutwaye igikombe tudatsinze Rayon Sports twaba turi mu gihombo.”
Umutoza we, Thierry Froger, yavuze ko niba abafana ba APR FC batajya kuri stade kubera ko hari abakinnyi badakina, bakwiye kwitabira umukino wo ku wa Gatandatu kuko bose azabakinisha.
Ishimwe Jean Claude ’Cucuri’ ni we musifuzi wo hagati kuri uyu mukino. Azaba yungirijwe na Ishimwe Didier na Ndayisaba Said uzaba ari umwungiriza wa kabiri, mu gihe Twagirumukiza Abdulkarim wasifuye umukino ubanza, azaba ari Umusifuzi wa Kane naho Munyangoga Apollinaire ari Komiseri w’Umukino.
Ishimwe Claude niwe uzaca urubanza araramye
Ibiciro ni 5000 Frw (7000 Frw ku munsi w’umukino), 7000 Frw (azaba ibihumbi 10 Frw nyuma), ibihumbi 20 Frw (azaba ibihumbi 30 Frw) n’ibihumbi 50 Frw.
APR FC ntiratsinda Rayon Sports mu mikino ine iheruka guhuza amakipe yombi kuva muri Gashyantare 2023 mu gihe umukino ubanza wa Shampiyona ari na wo uheruka, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Hari byinshi byahindutse mu makipe yombi ugereranyije n’ubwo aheruka guhura
Ubwo amakipe yombi aheruka guhura mu Ukwakira 2023, abakinnyi ba APR FC batakinnye uyu mukino barimo Niyibizi Ramadhan na Shaiboub Ali bari baravunitse mu gihe kuri ubu bashobora kwifashishwa.
Myugariro w’Umunya-Cameroun Salomon Banga Bindjeme wagiye mu kibuga asimbuye, kuri ubu yamaze kugurwa n’Ikipe ya Al Shorta SC yo muri Iraq.
Ku ruhande rwa Rayon Sports ifite Umutoza Julien Mette ugiye gutoza ’derbie’ bwa mbere, Aruna Moussa Madjaliwa azasiba uyu mukino kubera imvune.
Ni mu gihe abakinnyi bakinnye umukino ubanza batakiyibarizwamo ari Rwatubyaye Abdul, Joackiam Ojera, Héritier Nzinga Luvumbu na Musa Esenu nyuma yo gutandukana na yo, abenshi bakerekeza mu yandi makipe.
![](http://umurengezi.com/wp-content/uploads/2024/03/32850.jpg)