Igitego kimwe rukumbi cy’Umunya-Maroc Rharb Youssef nicyo cyafashije Rayon Sports gutsinda Mukura Victory Sports 1-0, mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021/22, yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021.
Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyimirambo aho ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Mukura VS, utangira Rayon Sports isatira cyane ndetse ku burangare bwa ba myugariro ba Mukura VS iza kubona igitego ku munota wa 5 w’umukino, gitsinzwe na Rharb Youssef nyuma yo gucenga Kayumba Soter amaze guherezwa na Essomba Willy Onana wambuye umupira Vincent Adams.
Rayon Sports yakomeje kurusha Mukura VS aho yasatiraga ndetse igenda irema uburyo bwinshi bw’ibitego, ariko kububyaza umusaruro biranga.
Ku munota wa 34, ba myugariro ba Mukura VS batakaje umupira wahise ufatwa na Onana wahise uroba umunyezamu Sebwato, ariko Kayumba Soter ahita awukuramo.
- Advertisement -
Mukura nayo yanyuzagamo igasatira byatumye inabona koroneri nyinshi ariko nta kintu zabyaye.
Ku munota wa 37, Mukokotya yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Bonheur awukuramo, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.
Mukura VS yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego, ku munota wa 49 Onana yakoze umupira mu kibuga hagati umusifuzi atanga kufura yatewe na Mantore Jean Pipi wateye ishoti rikomeye umupira ugakubita igiti cy’izamu.
Ku munota wa 57, Youssef yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu Prince kuwushyira mu izamu biramunanira.
Ku munota wa 77 Mukura yasatiriye Rayon Sports ndetse itera mu izamu ariko umunyezamu Bonheur awukuramo, Mensah ashyiraho umutwe ariko uca hanze gato y’izamu, umukino urangira Rayon Sports yegukanye amanota 3 n’igitego kimwe ku busa bwa Mukura Victory Sports.
Mu yindi mikino, AS Kigali yatsinze 2-0 Espoir FC, Kiyovu Sports itsinda Gorilla FC 1-0, mu gihe Gasogi United yatsinze Marines FC 1-0.
Wari umukino w’ishyiraniro ku buryo bugaragarira amaso
Ababanjemo ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports
Ababanjemo ku ruhande rw’ikipe ya Mukura Victory Sports
Masudi Djuma Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports