Gasogi United isezereye APR FC mu gikombe cy’amahoro iyitsinze penalty 4-3 , umukino abakinnyi ba APR FC bagaragajemo umunaniro ukomeye , ndetse no kwitakariza icyizere .
Uyu mukino wari uwo kwishyura mu gikombe cy’amahoro, aho umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0, APR FC yari yagaruye rutahizamu wayo ngenderwaho Victoria Mbaoma, wari umaze igihe yaravunitse , amakipe yombi yatangiye yigengesera cyane buri imwe idashaka gutsindwa igitego hakiri kare , nyuma y’iminota 10 umukino utangiye ikipe ya APR FC yatangiye gusatira cyane , ishaka uko yafungura amazamu gusa ntibyabasha gukunda .
- Advertisement -
Ikipe ya APR FC yakomeje gukoresha imbaraga nyinshi ndetse ikomeza no guhusha uburyo bwabazwe , ba myugariro n’umuzamu wa Gasogi United bakomeza kwihagararaho , igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0 .
Igice cya 2 ikipe ya APR FC yatangiranye imbaraga nyinshi, nkuko yasoje igice cya mbere igerageza kubona igitego hakiri kare , ndetse yahise intakora impinduka , Apam Songue aha umwanya Mugisha Gilbert, ku munota wa 55 ikipe ya Gasogi United yabonye uburyo bwiza , ariko Mbirizi Eric umupira yateye wenyine imbere y’izamu, Pavel Nzilah awukuramo , ikipe ya Gasogi United yatangiye gusatira bikomeye ariko nayo ikomeza kwirangaraho.
Ku munota wa 78 Gasogi United yongeye kugerageza uburyo bukomeye ,ariko umupira wari utewe na Niyongira Danny , umuzamu awukuramo , ku munota wa 82 Kabanda Serge yongeye kubona uburyo imbere y’izamu wenyine ariko umupira ananirwa kuwushyira mu izamu , ikipe ya APR FC yagaragazaga ibimenyetso by’umunaniro , cyane cyane muri ba myugariro bayo , umusifuzi yongeyeho iminota 6 ariko amakipe yombi ananirwa kwisobanura , bagombaga gukizwa na penalty ikipe ya Gasogi United isezerera APR FC itsinze 4-3 .