Ikipe ya Patriots BBC yatsinze United Generation Basketball (UGB) amanota 81-78, bituma isoza imikino ibanza ya Shampiyona idatsinzwe.
Ni umukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 3 Mata 2024, ubera muri Lycée de Kigali, uza ukurikira uwari wahuje Espoir BBC yatsinzemo Inspired Generation amanota 96-71.
Patriots BBC nk’ikipe yahabwaga amahirwe yatangiye neza umukino itsinda amanota menshi, Frank Kamndoh ndetse na Hagumintwari Steven bayifashaga cyane, agace ka mbere karangira Patriots iyoboye n’amanota 24-13 ya UGB.
- Advertisement -
Mu gace ka kabiri, UGB BBC yagarutse iri hejuru itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Habineza Shaffy ndetse na Iyakaremye Emmanuel (Zulu), bafashije cyane UGB uyu mu goroba, birangira begukanye aka gace ku manota 21-15 ya Patriots BBC.
Mu gace ka gatatu, kihariwe cyane na UGB kuko yagendaga imbere ya Patriots byibuze amanota ari hejuru ya 10, bituma igasoza iyoboye n’amanota 29-16, uwitwa Saidi ndetse na Shaffy ba UGB ni bo bakoze amanota menshi.
Mu gace ka nyuma William Perry wa Patriots yabaye mwiza mu gutsinda amanota ndetse no mu mayeri y’umukino. Habura iminota ibiri ngo aka gace karangire, Ndizeye Dieudonné yatsinze amanota 3 maze ikipe ya Patriots BBC inyura kuri UGB mu manota, kugeza ku munota wa nyuma bituma n’ako gace ikegukana ku manota 26-15 .
Umukino warangiye Patriots BBC itsinze UGB amanota 81-78, William Perry wa Patriots BBC ni we watsinze amanota menshi mu mukino angana na 24.
Patriots isoje imikino ibanza ya Shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe, ikaba ifite amanota 18.