U Bushinwa bukomeje kugaragaza uguhangana gukomeye mu Mikino Olempike aho bumaze kugira Imidali 39 ya Zahabu, bukarusha Leta Zunze Ubumwe za Amerika umwe nubwo ari yo ifite myinshi muri rusange (122).
Mbere y’uko iyi mikino itangira, abahanga mu kureba no gusesengura Imikino Olempike bagaragazaga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishobora kuba igihugu cya mbere mu kwegukana imidali myinshi muri 329 iri gukinirwa.
Ibi isa n’aho iri hafi kubigeraho kuko imaze kubona 122 mu gihe habura umunsi umwe ngo iyi mikino yahurije hamwe irenga 32 ishyirweho akadomo kuva tariki ya 29 Nyakanga 2024.
- Advertisement -
U Bushinwa bwitwaye neza muri iyi mikino ndetse bwerekana ubuhanga mu mikino yo koga, aho bwakuyemo imidali umunani ya Zahabu, mu mikino yo kurasa na Table Tennis bukuramo itanu buri hamwe.
Wongeyeho n’ahandi yitwaye neza imaze kugira imidali 39, yiyongera kuri 27 ya Feza ndetse na 24 y’Umulinga, ikagira 90 yose hamwe.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika irushwa umudali umwe wa Zahabu kugeza ubu ni yo ifite myinshi yose hamwe kuko imaze kugezamo 122 harimo 38 ya Zahabu, 42 ya Feza na 42 y’Umulinga.
Umukinnyi kandi ufite imidali myinshi muri iyi mikino ni Zhang Yufei ukomoka mu Bushinwa, aho arusha umwe batanu bamukurikiye aribo Marchand Leon wo mu Bufaransa, Huske Torri na Smith Regan bo muri Amerika ndetse na McKeown Kaylee na O’Callaghan Mollie bo muri Australia.
Ibihugu 82 ni byo bimaze kuba byabona umudali byibuze umwe muri iyi mikino.