Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan wegukanye Tour du Rwanda 2023 ndetse wari witezweho kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka, agiye kumara ibyumweru bitatu adakina nyuma kubagwa igufa ry’urutugu rw’ibumoso.
Henok Mulubrhan ukinira Ikipe ya Astana Qazaqstan aheruka kwerekezamo ku masezerano y’imyaka ibiri, yakoze impanuka ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gashyantare, ubwo yagwaga hamwe n’abandi benshi mu isiganwa rya AlUla Tour.
Iyi mpanuka yatumye igufa ry’urutugu rwe rw’ibumoso ryangirika ndetse yabazwe ku wa Mbere nk’uko Ikipe ya Astana Qazaqstan yabitangaje.
- Advertisement -
Yagize iti “Uyu munsi, Henok Mulubrhan yabazwe ku igufa ryo mu rutugu rw’ibumoso kandi byagenze neza. Ubu, umukinnyi agiye kugira ibyumweru bitatu byo gukira mbere yo gusubira mu myitozo.”
Henok watwaye Tour du Rwanda 2023 akinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè, yari kuzakina Tour du Rwanda 2024 ari kumwe na Astana Qazaqstan Dev Team.
Uyu mugabo ni umwe mu mazina akomeye yagombaga kugaragara muri Tour du Rwanda izaba iba ku nshuro ya 16 tariki ya 18-25 Gashyantare 2024.