Rutahizamu Shabani Hussein Tchabalala yatangaje ko ubuzima bwo muri Libya bwamubuzaga kwisanzura n’ibibazo yagiranye n’umutoza aribyo byatumye atandukana na Al Ta’awon SC yo muri iki gihugu.
Muri Kanama 2024 nibwo Tchabalala yerekeje muri Al Ta’awon SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya, asanzeyo Haruna Niyonzima wamuranze.
Nyuma y’amezi ane gusa, uyu rutahizamu yatandukanye n’iyi kipe, asubira muri AS Kigali yasinyiye amasezerano y’amezi atandatu.
- Advertisement -
Nyuma yo gufasha iyi kipe y’umujyi gutsinda Gorilla FC, ku wa Gatanu, tariki 2 Gashyantare 2024, Tchabalala aganira n’itangazamakuru yakomeje ku cyamugoye mu ikipe ya Al Ta’awon SC.
Yagize ati “Ntabwo byagenze neza kubera umutoza n’ubuzima bwa hariya bwarananiye. Narakinaga ariko ntabwo yankinishaga aho nshaka, twavuganaga nabi mbona ntazabishobora mpitamo kugaruka.”
Ni ku nshuro ya kabiri, Tchabalala agerageje kujya gukina hanze y’u Rwanda ariko ntibimuhire kandi aba yaravuye mu Rwanda ari mu bakinnyi bakomeye cyane ko ari umwe mu batsinda ibitego byinshi.
Abajijwe impamvu adatinda hanze, yavuze ko gukina biba bitamunaniye, ahubwo biterwa n’izindi mpamvu.
Ati “Ntabwo ari ukwanga ahubwo ntekereza ko ari inshuro ya kabiri. Iya mbere ntabwo ikipe yumvikanaga neza n’umpagarariye, iya kabiri ni impamvu z’umutoza n’ubuzima.”
Asobanura icyo yita ubuzima bugoye, uyu rutahizamu yavuze ko ari imirire n’uburyo abaho babayeho.
Ati “Ubuzima bwananiye ni imirire, uburyo babayeho kandi hariya ntabwo nisanzuraga.”
Tchabalala ni umwe muri ba rutahizamu bazwiho gutsinda ibitego byinshi cyane ndetse yayoboye abandi imyaka itatu yikurikiranya.
Yasoje avuga ko asubiye muri AS Kigali kugira ngo yongere igire ibihe byiza nk’ibyo yahozemo.
Ati “Nje gusubiza AS Kigali mu bihe byiza tukitwara neza mfatanyije na bagenzi banjye. Nasinye amezi atandatu kuko nshaka gusubira hanze.”
Kuva Umutoza Guy Bukasa yagera muri AS Kigali ikomeje kwitwara neza, cyane kuko mu mikino ine ya shampiyona amaze gukina yatsinze itatu yikurikiranya anganya umwe.
Ku munsi wa 19 wa shampiyona, Ikipe y’Abanyamujyi iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 25.