Umunyarwanda Niyibizi Emmanuel wari wabaye uwa gatanu muri metero 1500 zo gusiganwa ku maguru mu Mikino Paralempike, yakuwe mu isiganwa nyuma yo kugendera nabi mu nzira abakinnyi banyuramo.
Imikino Paralempike yakomeje kubera mu Bufaransa, mu mujyi wa Paris kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Kanama 2024, aho hakinwe icyiciro cy’abasiganwa ku maguru muri metero 1500.
Uyu ni umwe mu mikino yari ihagarariwe n’u Rwanda muri iyi mikino yahurije hamwe abafite ubumuga muri siporo zitandukanye, ariko byarangiye rusezerewe rugikubita.
- Advertisement -
Niyibizi Emmanuel yakoresheje imbaraga ze zose abasha gusoza iri siganwa ari uwa gatanu mu bakinnyi 16 bari bahanganye na we, akoresheje iminota itatu, amasegonda 56 n’ibice 30, ari na byo bihe bye byiza agize muri iki cyiciro.
Gusa amahirwe ntabwo yamusekeye kuko uyu mukinnyi yakuwe mu isiganwa kubera amakosa yakoze yo kugendera nabi mu nzira abakinnyi banyuramo biruka.
Umwanya wa mbere wahembwe umudali wa Zahabu wegukanywe Aleksandr Iaremchuk, Umurusiya uri guhatana nta gihugu ahagarariye, akurikirwa na Roeger Michael wo muri Australia wahawe umudali wa Feza ndetse na Praud Antoine wo mu Bufaransa wabaye uwa gatatu agahabwa uw’Umulinga.