Patriots BBC ikomeje kwiyubaka yaguze Umunya-Serbia, Nikola Scekic w’imyaka 28 ndetse akaba yageze no mu Rwanda.
Uyu mukinnyi ukina nk’Umu-Pivot yageze mu Rwanda ndetse yatangiye gukorana imyitozo na bagenzi be.
Uyu mukinnyi yanyuze mu bihugu byinshi cyane byiganjemo ibyo ku Mugabane w’i Burayi nk’iwabo muri Serbia, Macédoine du Nord, Czech Republic, Slovakia, Azerbaijan na Albania aherukayo mu mwaka ushize.
- Advertisement -
Si ubwa mbere Nikola agiye gukina muri Afurika kuko yananyuze muri Maroc no muri Libya. Uyu mukinnyi yiyongereye kuri Kenneth Gasana, William Perry na Frank Kamdoh baherutse kuyerekezamo.
Patriots BBC yatangiye neza shampiyona kuko imaze gutsinda imikino yose itanu yakinnye. Mu mpera z’icyumweru ifitanye umukino ukomeye na mukeba REG BBC ku wa Gatanu, tariki 15 Werurwe 2024 saa 20:00 muri Lycée de Kigali.