Guhera ku Cyumweru tariki ya 18 kugeza ku ya 25 Gashyantare 2024, mu Rwanda hazabera isiganwa rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda” rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 16 kuva ribaye mpuzamahanga.
Ni isiganwa rya gatandatu rigiye kuba riri ku rwego rwa 2.1, bikaba ku nshuro ya mbere ryitezwemo abakinnyi 100 kuko hazitabira amakipe 20.
Uretse u Rwanda ruzaba rufitemo abenegihugu 14, u Bubiligi buzaba bufitemo abakinnyi 11, ni ikindi gihugu kizaba gifite abenegihugu benshi muri iri rushanwa rigizwe n’uduce umunani tuzaba tugizwe n’ibilometero 718,9 byose hamwe.
- Advertisement -
Imibare y’ingenzi muri Tour du Rwanda 2024:
1- Tour du Rwanda 2024 igiye kuba mu gihe habura umwaka umwe gusa ngo u Rwanda rwakire Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba mu 2025.
Ni ubwa mbere Tour du Rwanda igiye kubamo gusiganwa n’ibihe ku makipe aho bizakorwa mu gace ka mbere.
Ni ubwa mbere hazahembwa Umunyafurika muto mwiza n’Umunyarwanda muto mwiza, imyambaro izatangwa na MTN ndetse na Ingufu Gin Ltd.
Ni ubwa mbere kandi Tour du Rwanda izagera i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, kamwe mu turere 21 irushanwa rizageramo uyu mwaka. Izanyura kandi mu muhanda mushya wa Rukomo-Nyagatare mu gace ka Karindwi kazasorezwa i Kayonza.
2- Abakinnyi babiri begukanye Tour du Rwanda bazakina irushanwa ry’uyu mwaka: Joseph Areruya (2017) na Merhawi Kudus (2020).
3- Amakipe atatu yo mu Rwanda azakina Tour du Rwanda uyu mwaka: Team Rwanda, Java-InovoTec na May Stars.
3- Ubwenegihugu bushya muri Tour du Rwanda ni ubw’abakinnyi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Biélorussie na Monaco.
5- Umubare w’abakinnyi buri kipe ikinisha muri Tour du Rwanda.
6- Uduce twinshi twegukanye n’Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo, akurikiwe na Metkel Eyob
na Valens Ndayisenga begukanye dutanu.
6- Abakinnyi batandatu bigeze gutwaraho agace k’isiganwa rya Tour du Rwanda bazakina irushanwa ry’uyu mwaka. Abo ni Jhonatan Restrepo, Metkel Eyob, Azzedine Lagab, Mugisha Moïse, Merhawi Kudus na Areruya Joseph.
6- Ibihugu bitandatu ni byo bimaze kwegukana Tour du Rwanda kuva ibaye mpuzamahanga mu 2009: Eritrea (5), Rwanda (4), Afurika y’Epfo (2), Maroc (1), Espagne (1) na USA (1).
6- Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya gatandatu kuva igiye ku rwego rwa 2,1 mu 2019. Mbere yaho, yakinwe inshuro 10 iri ku rwego rwa 2,2 kuva mu 2009 mu gihe bwa mbere yabaye ari mu 1988.
7- Agace ka Karindwi ni ko karekare muri Tour du Rwanda 2024 aho kareshya n’ibilometero 163.
7- Amakipe arindwi mashya azakina Tour du Rwanda 2024 (mu 2023 yari icyenda, mu 2022 ari atanu): Astana Qazaqstan Development (Kazakhstan), Team Polti-Kometa (u Butaliyani), UAE Team Emirates Gen Z (UAE), Groupama-FDJ Conti (u Bufaransa), Lotto DSTNY Development (u Bubiligi), Bingoal WB (u Bubiligi) na Java-Inovotec (u Rwanda).
8- Umubare w’uduce tugize Tour du Rwanda 2024.
8- Abakinnyi umunani bagiye gukina Tour du Rwanda 2024 bakinnye Tour de France : Chris Froome (10, ayitwara kane), Julien Simon (8), Pierre Latour (5), Tsgabu Grmay (3), Merhawi Kudus (1), Paul Ourselin (1) na Fabien Doubey (1).
12- Umubare w’inshuro nyinshi zitabiriwe n’umukinnyi umaze gukina Tour du Rwanda kenshi, akaba ari Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco utazakina uyu mwaka, aho yahereye mu 2012 ageza mu 2013.
Abandi bagiye kuyikina kenshi ni: Patrick Byukusenge (11), Gasore Hategeka [utagikina, 10], Metkel Eyob (10), Azzedine Lagab (9), Areruya Joseph (7) na Manizabayo Eric (7).
14- U Rwanda ni cyo gihugu kizaba gihagarariwe n’abakinnyi benshi (14) muri Tour du Rwanda 2024, bagabanyije mu makipe atatu: Team Rwanda (5), Java-InovoTec (5), May Stars (3) na UCI Mixed Team (1).
U Bubiligi burugwa mu ntege n’abakinnyi 11, Eritrea 9, u Bufaransa 8 na Ethiopia 7.
16- Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 16 kuva ibaye mpuzamahanga mu 2009. Ni ku nshuro ya gatandatu igiye ku rwego rwa 2,1 mu 2019.
18- Merhawi Kudus ni we mukinnyi muto wegukanye agace ka Tour du Rwanda. Yabikoze mu 2012 ubwo yari afite imyaka 18 n’amezi 10, Biniam Girmay abikora mu 2020 afite imyaka 18 n’amezi 11.
20- Umubare w’amakipe azakina Tour du Rwanda 2024.
20- Mugisha Samuel ni we mukinnyi muto wegukanye Tour du Rwanda, aho mu 2018 yayitwaye afite imyaka 20 n’amezi umunani.
Natnael Tesfazion yegukanye Tour du Rwanda ya 2020 afite imyaka 20 n’amezi icyenda.
Mu 2014, Ndayisenga Valens yayitwaye afite imyaka 21 n’amezi 11, mu 2017 Areruya Joseph ayitwara afite imyaka 21 n’amezi 11, mu 2010 Daniel Teklehaimanot yayitwaye afite imyaka 22 mu gihe Nsengimana Jean Bosco yayitwaye mu 2015 afite imyaka 22.
21- Umubare w’abakinnyi bazitabira Tour du Rwanda 2024 bari munsi y’imyaka 20. Bangana na 22% by’abazaba bagize igikundi cyose (100) aho ari bo benshi kuva mu 2009.
22- Abakinnyi bo mu bihugu 22 bitandukanye ni bo byibuze begukanye agace muri Tour du Rwanda.
24- Abakinnyi bavuye mu bihugu 24 ni bo bazitabira Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 16. Iri ni irushanwa rya gatatu ryitabiriwe n’abakinnyi bo mu bihugu byinshi mu mateka ya Tour du Rwanda, inyuma y’irya 2023 ryitabiriwe n’abo mu bihugu 28, irya 2020 ryitabiriwe n’abo mu bihugu 26 n’irya 2021 ryitabiriwe n’abo mu bihugu 24.
26- Agahigo k’uduce twinshi tw’isiganwa twegukanywe na Eritrea (yongeyeho tubiri mu 2023), ikurikiwe n’u Rwanda (19), Maroc (9), u Bufaransa (11), Afurika y’Epfo na Maroc (9) na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Colombia (8).
30- Umubare w’abakinnyi bakinnye Tour du Rwanda mbere yo kujya mu makipe akomeye akina amarushanwa yo ku rwego rw’Isi: Aït El Abdia, Berhane, Chaoufi, Craven, De Bod, M.Debesay, Ghebreigezabhier, J.Janse van Rensburg, R.Janse Van Rensburg, Girmay, Grmay, Jim, Kudus, Meintjes, Niyonshuti, Reijnen, Rosskopf, Smit, Teklehaimanot, Thomson, Van Zyl, O.Goldstein, Badilatti, Guglielmi, Bellicaud, Sobrero, Fedorov na Henok.
57- Abakinnyi bashya batigeze bitabira Tour du Rwanda na rimwe, barakina iy’uyu mwaka. Bangana na 60% by’abakinnyi bose bitabira. Mu 2023 bari 70.5%, mu 2022 bari 55.5%, mu 2021 bari 62.7%, mu 2020 bari 52.5%, 48.7% mu 2019, 62.5% mu 2018, 59.2% mu 2017 na 54% mu 2016.
Uyu mwaka, Abanyafurika bazitabira ni 46 barimo Abanyarwanda 14, Abanyaburayi ni 41, abo muri Asia na Océanie ni batanu naho abo muri Amerika ni batatu.
100- Umubare w’abakinnyi bitezwe muri Tour du Rwanda 2024, benshi ugereranyije na 93 batangiye iri rushanwa mu 2023.
226- U Rwanda ni rwo rumaze guhagararirwa n’abakinnyi benshi (226) kuva mu 2009 kugeza uyu mwaka (ubariyemo n’abagenda bagaruka). U Bufaransa ni 99, Erythrée 93, Afurika y’Epfo 77, Ethiopia 60, Kenya 57, Algérie 49, u Bubiligi 43, Leta Zunze Ubumwe za Amerika 33 na Cameroun 32.
U Rwanda na Afurika y’Epfo ni byo bihugu rukumbi byagize byibura umukinnyi mu batangira Tour du Rwanda kuva mu 2009.
754- Abakinnyi 754 bamaze kwitabira Tour du Rwanda, ubaze abaje buri mwaka (harimo n’abagaruka) bose hamwe bakaba 1209 kuva mu 2009.
900- Umubare w’abantu bemerewe kwitabira Tour du Rwanda 2024 mu buryo bunyuranye (accréditées).
718- Ibilometero byose by’irushanwa ry’uyu mwaka ni 718,9. Agace kagufi kazaba ari aka Gatanu, aho abakinnyi bazasiganwa n’ibihe ku giti cyabo, bagakora intera y’ibilometero 13 ku wa Kane, tariki ya 22 Gashyantare, i Musanze. Agace karekare ni aka Rukomo (Gicumbi)-Kayonza, kazaba ari aka Karindwi, kazakinwa ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gashyantare, ku ntera y’ibilometero 163.
Impuzandengo y’umuvuduko uri hejuru (ku rutonde rusange rwa nyuma) ni: 40,43 km/h (2017) – 39,72 (2019) – 39,55 km/h (2012) – 39,18 km/h (2013) –38,91 km/h (2018) – 38,83 km/h (2015) – 38,52 km/h (2010) – 37,94 km/h (2016) – 37,43 km/h (2014) – 37,29 km/h (2011) – 36,43 km/h (2009).
Agace kakiniwe ku muvuduko uri hejuru ni aka Kigali-Kigali mu 2012: 49,5 km/h.