Umutoza wa FC Barcelone, Xavier Hernández yatangaje ko azatandukana n’iyi kipe mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, nyuma y’imyaka isaga itatu ayitoza.
Iyi nkuru itunguranye yatangajwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 27 Mutarama 2024 na nyiri ubwite nyuma yo gutsindwa na Villarreal ibitego 5-3.
Yagize ati “Ndashaka gutangaza ko guhera tariki ya 30 Kamena ntazaba nkiri umutoza wa Barça. Ndatekereza ko igihe kigeze ngo habeho impinduka, nk’umukunzi ukomeye w’ikipe ntabwo nakwemera ko ibiri kuba bikomeza.”
- Advertisement -
Yakomeje avuga ko nta cyatuma yisubiraho ku mwanzuro yafashe kuko yawutekerejeho igihe kirekire nubwo abitangaje nyuma yo gutsindwa gukomeye na Villarreal ahubwo yari kuba yarabivuze kare.
Xavi azashyira akadomo ku masezerano ye nyuma guhabwa inshingano muri iyi kipe mu myaka 2.5 kuko yahageze mu Ugushyingo 2021 asimbuye Ronald Koeman.
Umwaka ushize uyu mutoza yayihesheje igikombe cya mbere kuva Lionel Messi yagenda cya Supercopa de España n’icya Shampiyona ya La Liga ari nawo mwaka wuzuye yari ayitoje.
Muri iyi minsi ntabwo bimeze neza kuko aheruka no gusezererwa na mukeba, Real Madrid imutsinze ibitego 4-1 mu irushanwa rya Spanish Super Cup ryabereye muri Arabie Saoudite.
Si akazi k’ubutoza uyu mugabo w’imyaka 44 yakoze muri iyi kipe kuko yayibereye umukinnyi kugeza mu 2015 nyuma y’imyaka 17.