Minnesota Timberwolves yigaranzuye Denver Nuggets iyitsinda amanota 98-90, Indiana Pacers nayo itsinda New York Knicks amanota 130-109 zombi zigera ku mukino wa nyuma mu ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA)
Yari imikino ya karindwi mu ya kamarampaka muri NBA, cyane ko amakipe yose yanganya intsinzi eshatu ku zindi, bityo itsinda yagombaga kwerekeza ku mukino wa nyuma.
Uwahuje Nuggets ifite igikombe giheruka na Timberwolves ni umwe yari yitezwe cyane mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 20 Gicurasi 2024.
- Advertisement -
Nuggets yatangiye umukino neza nk’ikipe yari mu rugo itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Jamal Murray na Nikola Jokić.
Igice cya mbere cyarangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 53 kuri 38 ya Timberwolves.
Mu gice cya kabiri, Timberwolves yasubiye mu kibuga yariye amavubi, Karl-Anthony Towns na Jaden McDaniels batangira kugabanya ikinyuranyo.
Agace ka gatatu karangiye iyi kipe yagabanyije ikinyuranyo bishoboka kuko cyasigaye ari inota rimwe gusa (67-66). Mu ka nyuma Timberwolves yakomeje gukina neza, Anthony Edwards akorera mu ngata bagenzi be bayobora umukino.
Umukiro warangiye Minnesota Timberwolves yakuyemo ikinyuranyo cy’amanota 20 isezerera Denver Nuggets iyitsinze amanota 98 kuri 90.
Timberwolves yageze ku mukino wa nyuma mu gice cy’iburengerazuba, aho igomba kuzahura na Dallas Mavericks yasezereye Oklahoma City Thunder.
Undi mukino wabaye kuri uyu munsi, Indiana Pacers yasezereye New York Knicks iyitsinze amanota 130-109, isanga Boston Celtics ku mukino wa nyuma mu gice cy’Iburasirazuba.
Iyi mikino ya nyuma iratangira gukinwa ku wa Gatatu, tariki 22 Gicurasi2024, aho Celtics izatangira yakira Pacers imikino ibiri, mu gihe mu kindi gice, Timberwolves izakira Mavericks imikino ibiri.