Mu ma saha y’igitondo kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Werurwe 2021, mu murenge wa Remera, akarere ka Musanze, umwana w’imyaka ibiri yasanzwe mu cyobo cyuzuye amazi yapfuye, gusa ntiharamenyekana inkomoko y’uru rupfu rwe.
Ahagana saa mbiri n’igice za mu gitondo, nibwo aya makuru y’urupfu rwa Uwase Clarisse umwana w’imyaka ibiri yamenyekanye, nk’uko bitangazwa n’ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Ngenzi wo kagari ka Murwa, umurenge wa Remera bwana Nsengiyumva Simeon.
Nsengiyumva avuga ko bamenye iby’aya makuru ubwo mukuru w’uyu nyakwigendera yatabazaga abonye murumuna we muri aya mazi.
Yagize ati, “Ababyeyi bari bagiye guhinga umwana bamusinganye na mukuru we w’imyaka nk’icumi, aka kana kacitse mukuru wako gasohoka igipangu nyuma aza gusanga kaguye mu kizenga kiri hafi aho, agira ngo ni imyenda katayemo. Nyuma yo kubona ko ari murumuna we waguyemo nibwo yaje gutabaza. Iki kizenga cyajyaga gikoreshwa n’abaturage mu kubumba amatafari, urumva cyari cyuzuye kandi gifite nka metero y’uyubujyakuzimu!”
- Advertisement -
Ubwo twavuganaga n’ushinzwe umutekano, hari hagitegerejwe imodoka yoherejwe n’akarere kugira ngo umurambo w’uyu mwana ujye gukorerwa isuzuma, kugira ngo hamenyekane inkomoko y’uru rupfu.
Twagerageje kuvugana n’ababyeyi b’uyu mwana aribo Turatsinze Jean Nepomuscene ndetse na nyina umubyara Nyirahabimana Editha ntibyadukundira.
Twagirimana Edouard Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera yemeje aya makuru, ariko avuga ko iki cyobo cyari gisanzwe gifata amazi n’ubwo abaturage bajyaga bayifashisha mu bu bumbyi bw’amatafari, akagira inama abaturage ko bakwiriye kujya baba hafi abana kugira ngo bizere umutekano wabo.
Ati, “Ibi bibaye twari twaratangiye gahunda yo kuganira n’abaturage ku buryo bwo kubungabunga ibi byobo twirinda ko byajya hafi cyane y’inzira nyabagendwa kugira ngo abana bataba babikiniraho, ikindi ni ukureba uburyo wenda byazitirwa. Na none turasaba ababyeyi gukomeza gukurikirana abana babo, ntabwo umwana akwiriye kwijyana umubyeyi atazi ngo agiye hehe.”
Andi makuru atangazwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge avuga ko umurambo w’uyu mwana wajyanwe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri, kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko uherekezwa mu cyubahiro.