Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, bavuga ko bahangayikishijwe n’inyamanswa izwi nk’Igitera, yaje iturutse mu ishyamba rya Gishwati, ngo ikaba iri gufata abagore ku ngufu.
Igitera ni ubwoko bw’inyamanswa zigaragara cyane cyane mu ishyamba rya Gishwati, ngo ikaba yaratorotse igatera Abaturage bo mu duce dutandukanye two mu karere ka Musanze, aho bikekwako imaze iminsi irenga itanu muri aka karere.
Nyiramigisha Pelagie waganiriye na UMURENGEZI.COM avuga ko iyo nyamanswa yayiboneye n’amasoye, ubwo yerekezaga mu kigo cya Gisirikare cya Rwanda Peace Academy giherereye i Nyakinama.
Ati, “Ni ikinyamanswa gifite amabuno manini nkay’abantu, cyambaye ubusa, nakibonye kiri kwerekeza mu kigo cya Gisirikare cya Rwanda Peace Academy, abantu bari kuvuga ko kiri gufata abagore ku ngufu, ariko abo gifashe bakabigira ibanga! Duhangayikishijwe na cyo, kuko imyaka yacu iheze mu mirima turi gutinya kujyayo.”
- Advertisement -
Nyiransabimana, nawe utuye mu Murenge wa Muhoza, yambwiye UMURENGEZI ko ari Inyamaswa 2, imwe yerekeje mu Murenge wa Muko, indi mu ma saa yine za mugitondo(10h00) zo kuri uyu wa 14 Kamena 2023, ikazamuka ahitwa muri Bugese yerekeza mu Murenge wa Muhoza.
Ati, “Mukanya saa yine(10h00) nayibonye izamutse Bugese, yerekeza mu Mujyi wa Musanze! Iraduhangayikishije cyane, kuko ngo iri gufata abagore ku ngufu. Biteye ubwoba cyane, mudukorere ubuvugizi bayisubize aho igomba kuba.”
Bisengimana Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko yemeje aya makuru, avuga ko iyi nyamanswa yagaragaye mu Murenge abereye umuyobozi nko mu misi 5 ishize, icyakora hakaba nta muturage uragaragaza ko yafashwe ku ngufu n’iyi Nyamanswa, ariko ko biri kuvugwa mu baturage ko iri gufata abagore ku ngufu.
Ati, “Nibyo koko iyo Nyamaswa yitwa Igitera yageze mu Murenge wa Muko, ishobora kuba imaze iminsi igera kuri itanu. Nta muturage uratugezaho ikibazo cy’uko iyo Nyamanswa yo mu ishyamba rya Gishwati yatorotse yaba yamufashe ku ngufu. Twagejeje ikibazo ku nzego zibishinzwe, dutegereze ikirakorwa.”
Abaturage baragirwa inama ko uwafatwa ku ngufu, yakwihutira kwa Muganga akitabwaho n’abaganga, mu buryo bwo kubungabunga ubuzima bwabo. Banagirwa inama kandi yo kutanyura ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, birinda kunyura ahantu hatari abantu.
Andi makuru UMURENGEZI.COM wamenye, ni uko hari umugore wasambanyijwe n’iyi nyamanswa mu murenge wa Kinigi, muri aka karere, bikamuviramo kuhasiga ubuzima.