Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Rugeyo, Akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, barinubira uburyo bishyuzwa amafaranga y’umutekano, nyamara ngo hagira uhura n’ikibazo cy’ubujura cyangwa urundi rugomo ahanini rukorwa mu masaha ya nijoro, bakabura ubatabara.
Aba baturage bavuga ko batanga amafaranga y’umutekano babwirwa ko ari ayo kwishyura abawurinda no kubashakira impuzankano(uniforme), yewe ngo hakaba n’ubwo bayishyurijwe mu nzira, ariko ngo abo babwirwa bo kuwurinda ngo imyaka ikaba igiye kwihirika ari ibiri ntawe baraca iryera.
Bamwe mu baganiye n’itangazamakuru, babwiye UMURENGEZI.COM ko babona ubuyobozi bw’umudugudu wa Rugeyo imikorere yabwo idahwitse, kuko ngo ahanini bwibera mu gakungu amasaha menshi, gusumba kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo bafite.
Nzabandora (Izina yahawe ku mpamvu z’umutekano we) agira ati: “Dore nk’ubu indi midugudu igira abacunga umutekano yewe bazwi bafite n’imyambaro ibaranga, ariko nka Rugeyo ni uguhugira mu kutwaka amafaranga gusa ntitumenye n’irengero ryayo. Ntushobora guterwa ngo nutabaza utabarwe kandi byitwa ngo wishyura ay’umutekano!”
- Advertisement -
Undi muturage nawe utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Birababaje kubona buri kwezi wishyura amafaranga y’umutekano, ariko wahura n’ikibazo ukabura n’umwe ugutabara. Hari n’ubwo uhamagara abayobozi, yaba Mutekano cyangwa Mudugudu ukabura n’umwe ukwitaba. Rwose iki kibazo ubuyobozi bubifite mu nshingano bugishakire igisubizo, kuko twe abaturage turahohoterwa.”
Bafatira urugero ku yindi Midugudu
Aba baturage bavuga ko indi midugudu baturanye, abaturage bayo iki kibazo bacyumva nk’inzozi, kuko ngo cyamaze kuvugutirwa umuti kera.
Umwe ati: “Reba urugero nko mu mudugudu wa Ruvumu hirya aha duturanye! Bafite ab’umutekano abaturage bazi kandi bakagira n’umwambaro ubaranga(uniforme). Yewe na Mudugudu wabo witwa Zirida ntushobora kugira ikibazo ngo numwiyambaza atagufasha, ariko twe aha twibaza niba dufite abayobozi bikatuyobera.”
Mugenzi we nawe agira ati: “Abayobozi b’inaha ni ukwirirwa bisindira gusa, ntuzagire ibindi ubabaza. Uzi ko unagira ikibazo wabiyambaza ukabona ntacyo bibabwiye? Leta idufashe rwose kuko tuzi ko ari umubyeyi, naho ubundi ino aha tumeze nk’aho nta buyobozi dufite.”
Niyoyita Ally Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabagarura uyu mudugudu uherereyemo, yabwiye UMURENGEZI.COM ko iki kibazo atakizi, kuko ngo abakora irondo ry’umwuga bahari kandi bakora mu midugudu yose.
Ati: “Icyo kibazo ntacyo nzi. Dufite abanyerondo b’umwuga 22 bakora mu kagari kose. Mu Mudugudu wa Rugeyo naho barahari nubwo ari bake, kuko ni babiri(2) bonyine bakora irondo ry’umwuga mu Mudugudu wose. Kereka niba abaturage basaba ko umubare wongerwa, naho abacunga irondo b’ubumwuga barahari.”
Uyu muyobozi kandi asaba abaturage kwitabira gutanga insimburarondo, kuko ngo abayatanga bakiri mbarwa.
Rugeyo ni umwe mu midugudu 10 igize akagari ka Cyabagarura, abaturage bayo batunzwe ahanini n’ubuhinzi, ubworozi no guca incuro, bagasaba ko bacungirwa umutekano kuko ngo ari wo nkingi y’iterambere rirambye.