Nyuma y’uko hamaze iminsi hagaragajwe ko imibare y’igwingira ry’abana ikomeje kwiyongera, bamwe mu bagize Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, basuye Akarere ka Musanze, hagamijwe kurebera hamwe impamvu nyamukuru n’uko iki kibazo cyavugutirwa umuti, batungurwa n’uko basanze hari n’ababyeyi barwaye Bwaki.
Hon. Rwaka Pierre Claver, mu kiganiro yagiranye n’abaturage bakomoka mu Mirenge itandukanye igize aka karere, yavuze ko icyamuzanye we n’itsinda rinini ry’Abadepite, ari uko imibare y’abana bagwingira yiyongereye ndetse anakomoza ku kuba barabwiwe ko hari n’abagore barwaye Bwaki.
Agira ati, “Buriya umusinzi ntazibuka guhahira urugo, niho hava kwa kugwingira, niho hava ya mirire mibi, niho hava ya Bwaki, njye namenye ejo ko hano mufite ngo n’abagore barwaye Bwaki! Sinarinzi ko n’abagore barwara Bwaki.”
Abari muri iyo nama bakibyumva, babaye nk’abatangaye, maze Rwaka Pierre Claver abahamiriza ko bahari, kandi ko ari amakuru yahawe.
- Advertisement -
Ati, “Barahari njywe ndababwira ibyo nabwiwe, abagore barwaye Bwaki murumva ibyo bintu? None se ubwo abagore nkabo ntibanywa bya biyoga Nyakubahwa Meya yatubwiraga by’ibikorano biharawe muri iyi minsi? Ubwo se azibuka umwana? ntibishoboka.”
Ubwo bari basabwe ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo abana b’u Rwanda badakomeza kugwingira, umwe mu bari bitabiriye iyi nama yavuze ko umuti uri ku bagore, ariko ko n’abagabo badakwiye kwirengagiza ko ari umukoro wabo.
Ati, “Nyakubahwa Honorable, umuti wo gutuma abana badakomeza kugwingira, uri ku bagore kuruta uko uri ku bagabo, ariko bitavuze ko n’abagabo bitabareba. Njye numva rero uwaca ubusinzi mu bagore ndetse no gutinda mu kabari kwabo igisubizo cyaboneka.”
Yungamo ati, “Yaba abagore bakuze ndetse n’abakizinjiramo, bose bahurira mu tubari, kandi ugasanga bari hafi yo kuturaramo. Kubera iyo mpamvu rero, usanga abana baba bameze nk’abatereye, ndetse wa mwanya wo kubategurira indyo yuzuye, ugasanga ababyeyi bawumara mu kabari, bakaza ahubwo aribo barya ibyatetswe n’abana, rimwe na rimwe bataramenya no guteka.”
Usibye ubusinzi n’indwara ya Bwaki mu babyeyi, Abadepite batangajwe kandi n’uko ngo hari n’abana b’abakire bafite ibiryo n’amafaranga bagwingiye, ibyo bavuze ko ari umwihariko w’Akarere ka Musanze gusa.
Depite Karemera Francis, yavuze ko ababyeyi nk’abo bakize ku mubiri, ariko bakaba ari abakene ku mutima.
Ati, “Ni umwihariko w’Akarere ka Musanze, kuko ahandi hose dusura henshi ntabwo ndabona abana b’abakire bagwingira. Ni ubwa mbere mbyumvise, kumva ko abantu bafite ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo umwana we abone indyo yuzuye, akabona ubuvuzi, akaba yiga neza, ariko ugasanga yaragwingiye, kandi ngo ababyeyi be ni abakire! Bashobora kuba ari abakire ku byo batunze, ariko ari abakene ku mutima.”
Imibare yavuye mu cyumweru cyahariwe Ubuzima bw’Umwana n’Umubyeyi cyabaye mu kwezi kwa Kamena 2023, yagaragaje ko Akarere ka Musanze kari kuri 27.7% mu igwingira ry’abana, mu gihe iyatanzwe na Rwanda Demographic and Health Survey(RDHS), igaragaza ko aka karere kari kuri 45.4% mu igwingira.