Bumwe mu bwato bunini ku isi, bwafunze Ikigobe cya Swez(Canal de Swez), nyuma y’uko bukubiswe n’inkubi y’umuyaga bigatuma buta inzira, biteza umubyigano w’andi mato ku nkombe y’inzira mpuzamahanga y’ubucuruzi.
Ubu bwato bwitwa Ever Given, bufite metero 400 z’uburebure na metero 59 z’ubugari, bufite ubushobozi bwo kwikorera kontineri 20,000 z’uburebure bwa metero 6 buri imwe.
The Guardian dukesha iyi nkuru, itangaza ko amato 8 y’ubutabazi arimo gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneke inzira.
Bernhard Schulte Shipmanagement (BSM), Umuyobozi ushinzwe tekinike y’ubu bwato yatangaje ko bwananiwe kugenda bugafunga iyo Canal kuwa kabiri saa kumi n’imwe n’iminota 40 ku isaha mpuzamahanga ya GMT, gusa ngo iperereza riracyakomeje.
- Advertisement -
Yatangaje ko itsinda ry’abakozi ko rifite umutekano kandi bitaweho, nta raporo yagaragaje ko hari uwakomeretse.
Raparo zakozwe mbere zabanje kugaragaza ko ubwo bwato bwataye inzira kubera kubura imbaraga, ariko ushinzwe ibikorwa byabwo, Evergreen Marine Corp yatangarije Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko ubu bwato bwananiwe kugenda kubera gukubitwa n’inkubi y’umuyaga ukomeye.
Mu mwaka wa 2019, kuri ‘Canal de Suez’ hacaga amato 50 ku munsi, nk’uko imibare itangwa na Leta ya Misiri ibigaragaza.
Canal de Suez, ihuza inyanja ya Mediterane n’inyanja itukura, ikaba inzira ya bugufi ihuza Aziya n’Uburayi.