Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko mu myaka 3 ibanziriza uw’ingengo y’imari wa 2019/2020 Leta yahombeye amafaranga y’u Rwanda 220,5 yakoreshejwe nabi mu itangwa ry’amasoko ya Leta.
Muri aya mafranga yasigingiye harimo asaga Miliyari 48 yo mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka wa 2019-2020.
Imwe mu mishinga yadindiye cyangwa igatabwa irimo nko kubaka imihanda, ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi, kugura ibikoresho bigenewe uburezi, ibyo mu biro n’ibindi biri mu byatanzweho amasoko ya Leta.
Bamwe mu baturage bagaragaza ko hari ibikorwaremezo byatangiye kubakwa na barwiyemezamirimo nyuma bakaza gusiga imirimo itarangiye, ibyo aba baturage bari biteze kuri iryo terambere ntibabigeraho.
- Advertisement -
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wasoje kuwa 30 Kamena 2019 igaragaza ko hari amasezerano yatanzwe mu gupiganira amasoko ya Leta muri yo hagaragaramo icyuho cy’amasezerano yazimye kandi Leta yaratanze amafaranga, ba rwiyemezamirimo batsindiye amasoko bagata imirimo itarangiye kandi barishyuwe amafaranga ndetse n’amasoko atangwa n’inzego za Leta cyangwa ibigo adafitiwe ingengo y’Imari.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro, avuga ko ikibabaje ari uko inama batanga zakosora iyi mikorere mibi igaragara mu masoko ya Leta zitubahirizwa.
Yavuze ko ibikorwa byatangijwe ku masezerano 55 ya miriyari 100 na miriyoni hafi 700 biradindiy , hakabaho n’andi masezerano 10 arimo miriyari 7 aho ba nyirabyo babitaye n’andi 18 yazinyiwe kuri miriyari 112 na miriyoni 552 aho ba rwiyemezamirimo batereye agati mu ryingo ndetse n’ababahaye amasoko bakicecekera.
Ati: “Wenda hari amasoko yakerewe, hariho ayatwe burundu, hakabaho na ya yandi biraho byicecekeye ntibigenda imbere nta n’ubwo bisubira inyuma; rwiyemezamirimo na wa wundi wamuhaye isoko baricaye baricecekera.”
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA) bugaragaza ko ikibazo cy’ubumenyi buke ku bakozi bo mu bigo batanga amasoko no kudakurikiza ibyo amategeko ateganya ari byo ntandaro y’amakosa agaragara mu itangwa ryayo mu nzego zitandukanye.
Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzuzi mu itangwa ry’amasoko ya Leta Buziga Goretti, avuga ko abakora aya makosa bagomba kubibazwa kandi bakishyura n’igihombo bateje bidasize na barwiyemezamirimo.