UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
Hashize 3 weeks
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 months
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 months
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 4 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 5 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Manishimwe Djabel byanze muri Algeria
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Manishimwe Djabel byanze muri Algeria

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 01/02/2024 saa 3:00 PM

Ikipe ya USM Khenchela yo muri Algeria yamaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi 3 barimo n’umunyarwanda Manishimwe Djabel.

 

Ni nyuma y’amezi 4 gusa uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu asinyiye iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri Algeria.

Manishimwe Djabel yinjiye muri USM Khenchela mu mpera za Nzeri 2023 avuye muri Mukura Victory Sports et Loisir yo mu karere ka Huye mu Magepfo y’u Rwanda.

- Advertisement -

Kuva yagera muri iyi kipe akaba yarabuze amahirwe yo gukina aho urwego bamwifuzagaho atari rwo bamusanzeho, yahoraga ku ntebe y’abasimbura rimwe na rimwe ntanabonekeho.

Mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, USM Khenchela yatangaje ko yamaze kwirukana abakinnyi batatu barimo na Manishimwe Djabel bamwifuriza amahirwe masa aho bazajya, banabashimira uko bitwaye mu gihe bamaranye.

Iyi kipe yagizi iti “Ubuyobozi bwa USM Khenchela burifuriza amahirwe masa abakinnyi batatu; Bakou, Touil na Djabel (Manishimwe) mu rugendo rwa bo. Burabashimira ubunyamwuga bagaragaje igihe bari bambaye umwambaro w’ikipe.”

 

Aba bakinnyi bakaba batandukanye n’iyi kipe nyuma y’igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Algeria aho bayisize ku mwanya wa 7 n’amanota 23 ku rutonde ruyobowe na MC Alger n’amanota 36.

Manishimwe Djabel yanyuze muri SEC mbere yo kwerekeza mu Isonga baje gutandukana muri 2014 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports, batandukanye 2019 yerekeza muri APR FC yakiniye kugeza mu 2023 ari nabwo batandukanaga agahita ajya muri Mukura VS yakiniye igihe gito ahita yerekeza muri USM Khenchela yakiniraga kugeza uyu munsi.

Manishimwe Djabel yamaze kwirukanwa muri USM Khenchela

Muhire Jimmy Lovely February 1, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 11 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 11 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 11 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?