Mu buryo bugoranye, Manchester City yabonye igitego ku munota wa nyuma cyayifashije kunganya na Arsenal y’abakinnyi 10 ibitego 2-2, zoombi zicyura inota rimwe.
Ni umwe mu mikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Bwongereza wakiniwe kuri Etihad Stadium, kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Nzeri 2024.
Umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi ariko nka Manchester City yakiniraga imbere y’abafana bayo ibasha kuwinjiramo mbere ndetse inabona igitego hakiri kare cyane.
- Advertisement -
Ni igitego cyinjiye ku munota wa cyenda ubwo Erling Haaland yasigaga ba myugariro ba Arsenal akareba neza uko umunyezamu wayo David Raya ahagaze, mbere yo gutereka umupira mu rucundura.
Iki cyari igitego cya 100 uyu rutahizamu yari atsindiye Man City kuva yayigeramo mu 2022, ndetse kikaba n’icya 10 cya Shampiyona y’uyu mwaka mu mikino itanu gusa.
Rodrigo Hernández wari wabanje mu kibuga yaje kugira ikibazo cy’imvune asohoka mu kibuga, asimburwa na Mateo Kovačić.
Nyuma y’izi mpinduka, Arsenal yavuye inyuma ijya gushaka uko yishyura ndetse ibigeraho ku munota wa 22 ubwo Gabriel Martinelli yaherezaga umupira mwiza Riccardo Calafiori, na we ntiyatinzamo arekura ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina.
The Gunners kandi yongeye kubona ikindi gitego mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, cyaturutse muri koruneri yatewe na Bukayo Saka, igasanga Gabriel Magalhães ahagaze neza ahita ashyira mu izamu n’umutwe.
Manchester City yahise ikaza umurego yongera igitutu kuri Arsenal kugeza ibonye ikarita y’umutuku yahawe Leandro Trossard wakoze ikosa ritihanganiwe n’umusifuzi Michael Oliver, amwereka umuhondo wa kabiri.
Igice cya kabiri Man City yagitangiranye imbaraga nyinshi cyane kuko umupira wakinirwaga mu kibuga cya Arsenal gusa, byagaragaraga ko isha kugarira cyane kuko ynakuyemo Saka igashyiramo Ben White.
Iyi kipe yambara Umutuku n’Umweru yagerageje kugarira bishoboka kuko kugera ku monota wa karindwi w’inyongera yari imaze guterwa amashoti 30 agana ku izamu, ariko irya 31 rivamo igitego ku munota wa nyuma gitsinzwe na John Stones.
Arsenal yariye inka yose ikananirwa umurizo, yabonye inota rimwe ryayigumishije ku mwanya wa kane aho ifite 11, mu gihe Manchester City iri gukinira Igikombe iheruka kweguka yayoboye urutonde n’amanota 13.
Undi mukino wabaye kuri uyu munsi ni uwahuje Brighton & Hove Albion ndetse na Nottingham Forest F.C. byanganyije ibitego 2-2.