LeBron James yongereye amasezerano muri Los Angeles Lakers bituma agiye gukina umwaka wa 22 muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).
Kuri Cyumweru, tariki 7 Nyakanga 2024 nibwo Lakers yatangaje ko yongeye gusinyisha uyu kizigenza wayo wari usoje amasezerano ariko ntiyagaruka ku bikubiye mu masezerano.
Icyakora amakuru avuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 39 yaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
- Advertisement -
Kongera amasezerano kwa LeBron kwatumye akomeza gukora amateka yo kuba ari we mukinnyi wakinnye igihe kinini muri NBA, ubu arimo kwinjira mu mwaka wa 22.
Visi Perezida wa Los Angeles Lakers, Rob Pelinka yatangaje ko bishimiye gukomeza kwandika amateka bari kumwe na LeBron.
Ati “LeBron ni umukinnyi ukomeye kandi w’indwanyi. Tunejejwe no kugumana ubuyobozi bwe mu ikipe muri uyu mwaka wa karindwi tugiye kubana nawe.”
Yakomeje agira ati “Muri uyu mwaka wa 22 agiye gukina muri NBA utwereka ko nta mbogamizi itakemurwa cyangwa intego itagerwaho. Twishimiye cyane ko akomeza kwandikira amateka mu maso y’abafana ba Lakers.”
Muri uyu mwaka w’imikino LeBron azakinana n’umuhungu we Bronny James Jr uheruka kwerekeza muri iyi kipe.
LeBron James yihariye uduhigo twinshi mu mateka ya NBA amaze kwegukana inshuro enye, turimo kuba ari we mukinnyi umaze gukina imikino myinshi (1,492) gutsinda amanota menshi (40,474) n’utundi twinshi cyane.
![](https://igihe.com/local/cache-vignettes/L1000xH667/lebron_james_1843796328-1d5c8.webp?1720346115)