Niyigena Providence wahisemo kwiha Imana, ariko agakomeza kubana n’ababyeyi be, avuga ko yabonye gushinga urugo bitari kumuhira, kuko atari kubasha kwiha umugabo uko bikwiye bitewe n’uyu muhamagaro, ibintu bidasanzwe bimenyerewe mu Rwanda.
Avuga ko abona hari igihe umuhamagaro wo gukorera Imana abantu ari abasiribateri, bizagera aho bikarangira bakayikorera bafite ingo, nk’uko Imana yaremeye Adam ikamuremera n’umugore umukwiye ngo babyare bororoke. Guhura n’abahungu, ngo bituma akomera bityo ntabe yagwa mu bishuko.
Mu kiganiro kirambuye Niyigena yagiranye na UMURENGEZI.COM, yagarutse ku buzima bwe, anasubiza byinshi mu bibazo bitandukanye abantu benshi bakunda kumwibazaho.
- Ese hari ikintu cyaba cyaraguciye intege mu rukundo, bigatuma wanzura kwiha Imana?
- Nk’umutuntu ukiri urubyiruko, ukaba utarahisemo kuba mu muryango runaka w’abihaye Imana, ni gute uhangana n’ibishuko?
- Kwiha Imana bihurira he n’ibyanditswe muri Bibiriya?
UMURENGEZI: Tuguhaye ikaze ku UMURENGEZI.COM. Dutangira ikiganiro cyacu, turagira ngo ubanze utwibwire; Providence ni muntu ki?
- Advertisement -
NIYIGENA Providence: Nitwa Niyigena Providence, mfite imyaka 27, navukiye mu murenge wa Byumba, akarere ka Gicumbi. Mu bana bane tuvukana ndi uwa Gatatu, ariko abariho ni babiri gusa, muri abo nkaba ndi imfura. Nagize amahirwe yo kwiga hanze ngaruka mu Rwanda, ubu mfite Masters mu Buforomo, nkaba narayikuye mu gihugu cya Espagne.
UMURENGEZI: Uri mu bihaye Imana ariko ukaba uba mu rugo, byongeye kandi nta mwambaro ukuranga! Umuryango w’abiyahe Imana ubarinzwamo ni bwoko ki?
NIYIGENA Providence: Urakoze, umuryango mbamo ni uw’aba ‘Laique Consacrée a Dieu’ ukaba ari umuryango w’abihaye Imana ariko bataba mu bigo bimwe, kandi batambara umwambaro umwe cyangwa ngo bagire andi mategeko abagenga nk’uko tubizi ku bandi bihaye Imana. Mbese ni abantu baba mu buzima busanzwe bakambara imyambaro isanzwe, ariko bakorera Kiliziya.Icyo duhuriyeho na bariya bandi baba mu miryango runaka, ni uko twese tudashinga ingo.
UMURENGEZI: Mbere y’uko utubwira uburyo wagize igitekerezo cyo kwiha Imana ukanahitamo uyu muryango, turagira ngo utubwire ibikorwa by’uyu muryango!
NIYIGENA Providence: Kuba tuba mu buzima busanzwe, dutegura inyigisho zihuriza abantu ahantu hamwe, gutegura ibitaramo ndetse no gutegura ama videwo afasha Abakristu. Kuba mu buzima busanzwe, nibyo biduha kumenya umurongo w’ibyo twakwigisha, kuko tuba turi hafi y’Abakristu. Ibi bijyana n’ingero tuba dutanga muri rubanda.
UMURENGEZI: Reka tugaruke kuri wowe! Abantu bariga bakaminuza, intumbero ari ukuzagira ubuzima bwiza bw’ahazaza bushingiye ku muryango. Nk’umuntu ufite Masters y’Ubuforomo, igitekerezo cyo kwiha Imana cyaje gite?
NIYIGENA Providence: Urakoze cyane. Uko iki gitekerezo cyaje, navuga ko cyavuye ku kumenya Imana no kuyikunda. Numvaga nshaka kumenyesha abandi amahoro y’Imana n’ibyiza byayo nk’uko yabinyeretse. Mu buzima bwacu duhura na byinshi bitubuza umutuzo bikanatuma dukora ibintu bibi, ariko iyo ufite amahoro bigufasha kurenga ingorane uhura nazo. Aho niho igitekerezo cyavuye, ariko ntabwo nahise ntekereza kudashinga urugo. Numvaga ko kumenyesha abantu Imana n’ibyiza byayo namenye bitansaba kudashinga urugo. Gahoro gahoro naje gusanga nkeneye kudashinga urugo, kuko naje kubona bitoroshye kwamamaza ijambo ry’Imana mfite urugo. Nabonaga nzabikora igice bitewe n’umwanya urugo rutwara kuko kurushinga nabyo ni umuhamagaro.
UMURENGEZI: Utubwiye ko wasanze gushinga urugo byatuma wamamaza amahoro y’Imana igice, ujya kugira aya mahitamo hari ryari?
NIYIGENA Providence: Murakoze. Ubundi nsubiye inyuma gato, natangiye gutekereza ko najya muri uyu muhamagaro ntashinze urugo, ubwo nari ndi mu myaka nka 21, ariko nagiraga gushidikanya. Gusa ariko Imana yari yaransabye kujya muri uyu muhamagaro wo kuyiha. Byasabye ko niha igihe, nihaye imyaka 7 yo kugerageza nkareba niba hari umusore twatangirana umushinga wo kuzabana, simbe najya mu muhamagaro ndi Siribateri. Numvaga nkeneye umuntu twahuza bitabangamiye umuhamagaro wanjye. Nagerageje kujya mu rukundo n’abasore batandukanye ndeba niba koko twahuza, ariko ntibikunde. Byambereye igihe cyiza cyo gutekereza ku muhamagaro wanjye! Kuva ku myaka 25 nari naramaze kubona ko nkwiriye gukora umuhamagaro wanjye ntashinze urugo, aha niho natangiye kumva ko imyaka 7 nasezeranyije Imana ari myinshi, gusa nkomeza kwihangana kugeza igihe nihaye kigeze. Nabikoze gushidikanya kwararangiye, ku buryo numvaga mfite umutuzo kandi nishimiye aho ndi.
UMURENGEZI: Wari ufite amahitamo abiri abangikanye, ariko kwiha Imana biba ari byo bitsinda. Ni iki cyagutengushye cyangwa cyaguciye intege mu rukundo ku buryo byatumye uvuga uti “Kwiha Imana bindutira gushinga urugo?”
NIYIGENA Providence: Ntabwo navuga ko ari ikintu cyantengushye cyangwa cyanciye intege, ahubwo navuga ko ari Imana yarushije abo bandi imbaraga. Mu buzima bw’abakundana, ntibabura ibyo bapfa kuko burya muntu si umuziranenge, ariko njye numvaga nshobora kwihanganira uwo twabana. Njye nageze aho ngira umukunzi unywa urumogi, ariko naramwihanganiye kandi tutarakundana.Numvaga ntabana n’umuntu urunywa! Gusa niwe waje kwifatira umwanzuro wo kuva mu rukundo. Kubana nawe nkamwihanganira byarantangaje! Nashoboraga kwihangana nkabana n’umugabo, kabone n’ubwo imico ye yaba itanogeye, ariko umuhamagaro wanjye nkawukora igice.
UMURENGEZI: Ikibazo cy’amatsiko! Kugira ngo ugere kuri uyu mwanzuro, igihe kirekire wamaranye n’umwe mu bakunzi wagize ni imyaka ingahe?
NIYIGENA Providence: Igihe kirekire namaze mu rukundo n’umusore ni umwaka umwe n’igice.
UMURENGEZI: Ukora uyu muhamagaro ubana n’ababyeyi bawe, kandi sibo bagushishikarije kujya muri uyu muhamagaro! Nk’abantu wenda bari bakwitezemo undi muntu babyakiriye bate, ubu mubanye mute?
NIYIGENA Providence: Ababyeyi banjye ntabwo babifashe neza, banabanje kugira ngo wenda nabitewe n’igikomere nagize mu rukundo. Kwiga ugashinga urugo, ni ibintu ababyeyi benshi baba bategere, nk’umwana barihiye amashuri kandi ari njye mukuru, ntabwo byari kubashimisha. Ntabwo bari biteze ibi ng’ibi, ariko imbaraga z’Imana zirakomeye. Ntabwo nigeze mbagisha inama kuko ibyo bari kunsubiza narabitekerezaga. Njye numvaga kubana n’umugabo naba ngiye kumutesha umutwe, kuko ntabwo nari kumwiha uko ankeneye bitewe n’umuhamagaro niyumvagamo! Kujya kubana n’umuntu ugasenya urugo, uba uri kwisenya. Nasabye Imana guhumuriza ababyeyi banjye nyuma y’uyu muhamagaro. Ubu Mama yamaze kubyakira, Papa niwe utarabyakira neza, byaramugoye kuko ahora ansaba kubitekerezaho. Kuba abimbwira biramfasha kuko nongera kubitekerezaho n’ubundi nkagwa kuri wa muhamagaro ndimo.
UMURENGEZI: Uri umukobwa ukiri muto, uko wambara, uko ugaragara ntawapfa kumenya ko wihaye Imana. Ese kuba abantu batakubona mu ishusho y’uwihaye Imana, ubona bidashobora kugukururira ibishuko?
NIYIGENA Providence: Iki ni ikibazo cyiza umbajije! Nanjye byarantunguye, kuko numvaga nzahura n’ibishuko kubera kugenda mpura n’urungano, ariko birantungura kubona nkomera. Kuba mpura n’abahungu biramfasha cyane, bituma nimenyereza cyangwa nkiyibutsa ko nikuyemo gushaka. Abahungu mbabona nka bagenzi banjye kuruta uko nari kujya mu muryango ntahura nabo, ejo nahura n’umwe ngasubira mu kigo, ejo bundi ngahura n’utandukanye na wa wundi! Ku ruhande rw’abajeni bambona nk’umuntu usanzwe batereta, ariko icyo nababwira ni ukumenya urukundo rw’Imana, bakamenya ko hari ibyishimo birenze gushinga urugo. Hari benshi bumva ko gushinga urugo ari byo byishimo byonyine, ariko si byo byonyine byiza gusa!
UMURENGEZI: Nk’umuntu warangije masters 2019, si kera cyane. Hari abantu bahindura intekerezo bitewe n’urwego rw’amafaranga bagezeho, bakabona ko amahitamo bakoze mbere ari mabi. Wowe kwiha Imana ntibyaba byaratewe no kubura akazi ku buryo nyuma yo kubona amafaranga wazabivamo?
NIYIGENA Providence: Ibishuko bibaho. Birashoboka, ariko mu bintu nteganya kugushwa na byo, ntibirimo.Hanze narangije kwiga mbona akazi, kandi kuri njye numvaga nyuzwe. Nshobora kubona arenze ayo nakoreye, ariko nabwo sinabura icyo nyakoresha kuko mfite umushinga witwa ‘Inzozi z’urukundo’ harimo igitabo ndi hafi gushyira hanze cyitwa ‘Mfite Inzozi z’Urukundo’! Hari abayabona bagafasha abakene, ariko njye mu ntumbero zanjye harimo kubahugura mu mutwe kuruta kubaha amafaranga.
UMURENGEZI: Ese kugira ngo umuntu yihe Imana kandi tuzi ko yaremye umugore n’umugabo ngo babyare bororoke, ntibyaba bisa no kuyihinyuza cyangwa kubusanya na yo?
NIYIGENA Providence: Sintekereza ko ari uguhinyuza Imana, ahubwo ni ukuyifasha mu mugambi wayo wo gukiza Isi. Njye ntekereza ko igihe kizagera abantu bakarekera aho kwiha Imana ari abasiribateri, ahubwo abantu bose bakamamaza amahoro y’Imana bari mu ngo zabo. Ibi bizabaho igihe icyiza kizaba kimaze kuganza ikibi, kandi nizera ko bizashoboka. Sintekereza rero ko imiryango y’abihaye Imana yaharanira kwaguka ngo igire abantu benshi kurusha uko bashishikariza abantu kwitagatifuza. Niyo mpamvu njye icyo nshyinze imbere ari ukwigisha abantu urukundo rw’Imana! Abantu benshi basaba Imana ibintu runaka, nyamara bagakwiriye kuyisaba urukundo, kuko byose birushamikiyeho.
UMURENGEZI: Reka tugushimire ku bw’iki kiganiro tugiranye. Wakoze cyane!
NIYIGENA Providence: Namwe mwakoze cyane.
Kubaho mu buzima busanzwe kandi yarihaye Imana bimufasha gukomera
Yooo!!!! Kbs Nyagasani azajye ahora agushoboza muriyo ntego wihaye