Abaturage bo mu Murenge wa Nyange n’uwa Kinigi barenga 200, kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2023, bahawe intama yiswe ‘Intama ya Mutuel’ ku bufatanye na Hotel SACOLA, mu rwego rwo kubatoza kwiyishyurira Ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante), bishakamo ibisubizo.
Izi Ntama zatanzwe hagendeye ku miryango itishoboye nibura ifite Abana 6 muri buri muryango, abazihawe bavuga ko zigiye kubafasha kuva mu bukene ndetse bakazoroza n’abatashoboye kuzibona.
Nyirarudodo Dorothea umwe mu bazihawe, avuga ko kubona Mutuel byari ikibazo cy’ingorabahizi, ariko ko ubwo abonye iri tungo, agiye kuribyaza umusaruro, bikazamufasha kuva mu cyiciro cya kabiri yari asanzwemo, akajya mu cya Gatatu, ndetse yiteguye no koroza bagenzi be.
Mu byishimo byinshi ati, “Ngiye ku karagira neza, njye mbona uko ntanga Mutuel. Nzayikuramo byinshi, izankura mu bukene, nzabonaho agafumbire, mbonemo umusaruro! Tugiye kwirwanaho natwe, nyuma yo guhabwa iyi Ntama nzava muri iki cyiciro cya 2 narimo, njye mu cya 3. Bizamfasha no kuziturira abandi batishoboye.”
- Advertisement -
Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wari Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yasabye Abaturage kwitoza kwishakamo ibisubizo, bakareka gukomeza gutega amaso ak’imuhana.
Ati, “Guhora usindagizwa nta butwari burimo. Umuryango SACOLA twahaye Abaturage 200 intama magana abiri, ni mu rwego rwo muri ya gahunda yo gufasha abaturage, kugira ngo babashe kwifasha ubwabo. Ni Abaturage umwaka ushize bishyurirwaga Mutuel na SACOLA, ubu turi kugenda tubacutsa, turi gusinyana nabo amasezerano, tuzajya tubakurikira turebe intambwe bagezeho.”
Nsengiyumva Pierre Celestin, Umuyobozi wa SACOLA avuga ko nk’ibisanzwe SACOLA ireberera Abaturage batuye mu nkengero z’ibirunga, mu buzima n’imibereho itandukanye, kandi ko izakomeza ibikorwa byayo byo guteza imbere umuturage, harimo no kuba ba mugeneye iyi Ntama yiswe ‘INTAMA ya Mutuel’, mu rwego rwo kubafasha kwiyishyurira Mutuel, aho kujya bakomeza kuyishyurirwa, batazi imbaraga bitwara n’aho ayo mafaranga aturuka.
Nsengiyumva Pierre Celestin, Umuyobozi wa SACOLA
Agira ati, “SACOLA ni umuryango ubungabunga Parike y’Ibirunga, kandi ukazamura imibereho myiza y’abaturage. Twashakiye umuturage Intama, kubera ko ari itungo rigufi ryororoka vuba, ribereye aka Karere dutuyemo. Turi kubaka umuturage mu rwego rwo kwigira, mu gihe twamwishyuriraga Mutuel. We ubwe Intama twamuhaye ijye imwishyurira uko umwaka utashye.”
Umuryango SACOLA ukomeje guteza imbere Abaturage baturiye Parike y’Ibirunga, aho wubatse inzu zirenga 200 z’abatishoboye bacitse ku Icumu rya Genocide yakorewe Abatutsi 1994, Abasigajwe inyuma n’amateka, n’Abandi batandukanye, ukaba umaze gutanga inka 350 kandi zigenda zororoka, Intama zose hamwe 280, Inkoko ibihumbi 10, ndetse ukaba uzakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Umuturage uturiye Parike y’Ibirunga.
Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze (hagati) niwe wari Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa
Hatanzwe Intama Magana abiri (200)