UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad yafungiwe muri Libya
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad yafungiwe muri Libya

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 04/09/2024 saa 9:26 AM
Abakinnyi

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihad yabaye umukinnyi wa nyuma wasanze bagenzi be bitegura gukina na Libya kuri uyu wa Gatatu.

 

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu yari kumwe n’ikipe akinira ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine ubwo bakinaga na Shaktar Donetsk ku Cyumweru ariko umukino ukaza guhagarikwa ku munota wa 50 ubwo bikangaga ibitero by’indege z’Abarusiya.

Uyu yaje gusanga bagenzi be muri Libya kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri, gusa ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Mitiga International Airport ahita atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano za Libya zamushinjaga gukorana n’ibigo by’ubutasi bya Israël, Mossad, nyuma yo kubona ko muri pasiporo ye afite Visa ko yinjiye muri iki gihugu.

- Advertisement -

Amakuru ava muri Libya, avuga ko Djihad yafashwe saa Tatu n’iminota 45, aza kurekurwa saa Munani z’amanywa nyuma y’ubufatanye hagati ya Ambasade y’u Rwanda muri Libya ifite icyicaro i Cairo ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Nyuma yo kurekurwa, Djihad yasanze bagenzi be banakoranye imyitozo ya nyuma bitegura umukino wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025 uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu saa Kumi n’Ebyiri za Kigali.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo Bizimana Djihad yerekeje muri Hapoel Ramat Gan Givatayim FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Israël ngo babe barangizanya ariko birangira batumvikanye ku munota wa nyuma, ahava ajya gusinyira Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine.

Ibyo yakorewe muri Libya byiyongereye ku byabaye ubwo Ikipe y’Igihugu yageraga muri iki gihugu bwa mbere ikamazwa isaha mu kibuga cy’indege aho bashatse gusigarana camera z’abanyamakuru, GPS z’abakinnyi mu gihe batanishimiye ko hari umwe mu bari kumwe n’iyi kipe wari wambaye umusaraba mu ijosi.

Bizimana Djihad habuze gato ngo akine muri Israël mu mpeshyi y’umwaka ushize

Kapiteni w’Amavubi yakoranye na bagenzi be imyitozo ya nyuma

Mutsinzi Ange na we waje atinze ari mu bakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gukina na Libya.

Muhire Jimmy Lovely September 4, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?