Kanyarukato Augustin wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacacae, kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2020, yitabye urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, aho yaburanaga mu mizi urubanza aregwamo gutwara no gufungirana bitemewe n’amategeko.
Ni urubanza rwatangiye ku isaha ya saa yine za mu gitondo, uregwa Kanyarukato Augustin ari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko Me Nyungura Joseph, mu gihe Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Riberakurora Dieudonné.
Kanyarukato akurikiranweho icyaha cyo gutwara no gufungirana uwitwa Munyaneza Jean Claude bitemewe n’amategeko nk’uko biteganywa n’ngingo y’151 y’itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange.
Akimara gusomerwa n’urukiko umwirondoro n’ibyo aregwa, Kanyarukato yasabye urukiko ko rwabanza gusuzuma uburyo ikirego cyatanzwemo n’uwagitanze.
- Advertisement -
Ati, “Mbere y’uko mburana, nasabaga urukiko kubanza gusuzuma inzitizi ishingiye ku buryo ikirego cyatanzwemo. Ese ikirego cyagombaga gutangwa na nde?”
Yahise yunganirwa na Me Nyungura Joseph umwunganizi we mu mategeko, avuga ko ikirego cyatanzwe mu buryo budakurikije amategeko, agira ati, “Ikirego cyatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko bigaragara mu mwanzuro w’urubanza, kuko dushingiye ku mategeko mu ngingo y’143 n’iy’144 by’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ikirego cyatanzwe mu buryo bunyuranyije n’izi ngingo zombi ku mpamvu ebyiri zikurikira:
Iya mbere, nuko ikirego cyagombaga gutangwa n’uvuga ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Indi mpamvu ya kabiri, nuko ikirego cyagombaga gutangwa uwahohotewe Munyaneza Jean Claude agifunzwe(Citation direct), ubushinjacyaha bukaza mu rukiko busaba ibihano.”
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga kuri izo nzitizi, maze busaba urukiko ko rwakwita ku ngingo ya 4 y’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, aho igaragaza ko abafite uburenganzira mu gutanga ikirego cy’inshinjabyaha ari Ubushinjacyaha cyangwa uwakorewe icyaha.
Buti, “Bityo kuba hariho ingingo y’143 n’iy’144 ntibikuraho ingingo ya 4 iha ubushinjacyaha ubwo burenganzira, ahubwo Citation direct ikabaho iyo ubushinjacyaha butareze.”
Urukiko rwahise rusaba ababuranyi ko hinjirwa mu mizi y’urubanza, ibyo byombi bikazasuzumirwa hamwe.
Ubushinjacyaha bwasubijwe ijambo ngo busobanure ikirego, maze mu magambo yabwo bugira buti, “Ubushinjacyaha kuva na mbere, urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwagaragaje ko icyaha Kanyarukato Augustin aregwa gihanishwa ingingo y’151 y’igitabo cyerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange, aho kuba iya 285 uregwa n’abunganizi be bashingiraho.”
Bwakomeje buti, “Twaregeye urukiko rwisumbuye, hagaragazwa inzitizi, zirasuzumwa ariko urukiko rwemeza ko ububasha bufitwe n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, ari nayo mpamvu ruri kuburanishirizwamo hano. Bityo rero, ubushinjacyaha burifuza ko urukiko rwazareba ibikorwa Kanyarukato yakoze, rukamuhanisha igifungo kingana n’icyo uwo yafunze mu buryo butemewe n’amategeko.”
Kanyarukato Augustin yahakanye ibyo aregwa, avuga ko Icyaha aregwa atacyemera kuko nta mugambi yari afite, asaba urukiko gukoresha ubushishozi n’ubunararibonye rufite, rukamurenganura.
Me Nyungura wunganira Kanyarukato yahise yunga mu ry’umukiriya we, agira ati, “Mu isesengura rishingiye ku mategeko, urukiko ruzashingire ku ngingo y’183, agace kayo ka 2, ariko rushingiye ku ngingo ya 285, hari igihe rwabibona ukundi, ahubwo ruzabone ko Kanyarukato Augustin yafunzwe igihe kirekire ku byo yasabiwe n’ubushinjacyaha.”
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwamenyesheje ababuranyi bombi ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa kuwa 27 Ukwakira 2020, saa kumi z’umugoroba(16h00’).