Umufaransa utoza Rayon Sports, Julien Mette yishimiye bikomeye Kalisa Rashid uburyo yakinnyemo bigatuma Rayon Sports ikura amanota i Ngoma.
Rayon Sports ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Rayon Sports yari yasuye Etoile del’Est mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24.
Rayon Sports ikaba yaraje gutsinda uyu mukino igitego 1-0 cyo ku munota wa 89 cya Muhire Kevin ku mupira mwiza yari ahawe na Kalisa Rashid.
- Advertisement -
Ni umupira wavuye ku munyezamu Khadime ufatwa na Youssef Rharb wahise awuha Muhire Kevin na we awuha Kalisa Rashid. Aha ni ho Kalisa Rashid yahise areba uko Muhire yinjiye maze aterura umupira urenga ubwugariizi bwose bwa Etoile del’Est maze Kevin awusanga mu rubuga rw’amahina ahita atsindira Rayon Sports igitego cyabahaye intsinzi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Julien Mette yashimiye Kalisa Rashid kuri uyu mupira yatanze kuri Muhire Kevin ukavamo igitego.
Ati “Kalisa Rashid yaduhaye uyu mupira utangaje, urimo ubuhanga budasanzwe bwatumye yorohereza kapiteni wacu kujya mu mwanya wa nya wo.”
Julien Mette akaba yarageze mu Rwanda tariki ya 17 Mutarama 2024, akaba yarahereye ku mukino w’umunsi wa 17, amaze kuyitoza imikino 4 ya shampiyona yose akaba yarayitsinze.