Abazamuka umusozi wa Kabuye bahamya ko ari umusozi uteye ubwuzu hakiyongeraho serivisi ntagereranywa zihabwa abageze ku gasongero kawo, aho bemeza ko ari hoteli mu zindi! Ubuyobozi bwa Beyond the Gorillas Experience ifasha ba Mukerarugendo gutembera Interamatsiko zitandukanye zirimo n’uyu musozi, bwemeza ko mu misozi Igihumbi itatse u Rwanda, ibirunga bitanu bidahagije, ariyo mpamvu bahisemo gufasha ba mukerarugendo gutembera izindi Nteramatsiko zirimo n’uyu musozi.
Umusozi wa ka Kabuye ufite ibirometero bisaga 9, ni uwa gatatu mu misozi miremire kandi myiza itatse u Rwanda; ukiyongeraho kuba uhatse amateka yaba ay’Ubwami ndetse n’ay’urugamba rwo kubohora igihugu. Ikigo Beyond the Gorillas Experience(BGE) gifite inshingano zo gufasha ba Mukerarugendo kuzamuka uyu musozi, ndetse no kubona izindi serivisi nkenerwa.
Nzabonimpa Theodore Umuyobozi wa Beyond the Gorillas Experience avuga ko batangije ibikorwa byo gushyira uyu musozi mu nteramatsiko, nyuma yo kubona ko ibirunga 5 bisurwa bidahagije mu Rwanda rw’imisozi Igihumbi.
Ati, “Twashinze BGE kubera ko twabonaga Interamatsiko zisurwa zari nkeya. Icyo gihe zari eshatu gusa. Turishimira ko Leta yongeyemo na Parike ya Mukura-Gishwati, ariko na n’ubu Interamatsiko dufite ni nke ugereranyije n’abasura u Rwanda. Twasanze hari byinshi dukwiriye kubyaza umusaruro birimo imisozi myiza itatse u Rwanda, amateka ndetse n’ibyanya bidakomye. Nibwo rero twaje gutangira Beyond the Gorillas Experience.”
- Advertisement -
Bamwe mu basuye uyu musozi wa Kabuye baganiriye n’Umurengezi.com bavuga ko ari umosozi uteye amatsiko kandi hejuru hakaba hatangirwa serivisi zitangaje.
Habermehl Werner ukomoka mu gihugu cy’Ubudage ubwo twamusangaga ku gasongero k’uyu musozi, yadutangarije ko uyu musozi yawumenye kubera inshuti, hanyuma aza guhura n’umwe mu bayobozi ba Beyond the Gorillas Experience.
Agira ati, “Nkunda kuzamuka imisozi kandi nkunda ahantu hari umwuka mwiza. Uyu musozi uteye amatsiko, iyo ugeze hejuru hari ibiti byiza, umwuka mwiza, na none hari ibiryo byiza cyane kuko sinari niteze kubona ifunguro ryiza rya mugitondo na saa sita! Aha hantu hafite umwihariko mu gihugu!”
Habermehl Werner ahamya ko Umusozi wa Kabuye ufite umwihariko!
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Uwacu Bernice Umunyarwandakazi twahuye ubwo yari yasuye uyu musozi ku nshuro ye ya mbere, avuga ko yawubonaga ajya cyangwa ava i Kigali ariko akaba yari afite amatsiko yo kuwuzamuka.
Ati, “Abantu benshi bari bamenyereye gusura ibirunga n’andi ma Parike. Nasanze uyu musozi ari mwiza pe! Baragutembereza, bakagusobanurira amateka y’Ubwami uyu musozi ufite, banakwereka ibimenyetso byayo.”
Uwacu Bernice yatunguwe n’uko yasanze ibyiza nyaburanga bitatse umusozi wa Kabuye
Bernice avuga ko abanyarwanda bari bakwiriye kuririmba u Rwanda ariko bakanarutembera kugira ngo barumenye. Ati, “Ni gute umuntu yakubaza umusozi wa Kabuye, nawe ukavuga ko wumva bawuvuga kandi uri iwanyu? Mu ndirimbo yubahiriza igihugu turirimba Rwanda nziza, dukwiriye gusura ibyo byiza tukabimenya.”
BGE ntitembereza ba Mukerarugendo gusa, inatanga amakuru yerekeranye n’Ubukerarugendo
Uretse kuba Beyond the Gorillas Experience itembereza ba Mukerarugendo, umuyobozi wayo bwana Nzabonimpa Theodore avuga ko banakora akandi kazi ko guha amakuru(Tourism information) ba Mukerarugendo bifuza gutembera ibice bitandukanye by’u Rwanda.
Ati, “Usibye kuba dufasha ba Mukerarugendo kugera kuri uyu musozi, tukababonera ibyo kurya, ibyo kunywa ndetse n’abifuje kuharara tubabonera aho kuryama heza, tunabatembereza mu bindi byanya aho basura inyoni, gutembera ibiyaga Nyampanga n’ibindi, si na ngombwa ko Mukerarugendo ajya gushakira amakuru ku Biro bya RDB cyangwa ahandi. Muri serivisi dutanga harimo no guha ba Mukerarugendo amakuru ajyanye n’ahantu nteramatsiko bashobora gusura.ˮ
Nzabonimpa Theodore Umuyobozi wa Beyond the Gorillas Experience(BGE)
Nzabonimpa akomeza agira ati, “Ntushobora kurinda icyanya kitakugaburira! Uri umuturage BGE ikaba yaraje agakomeza kubura Mutuelle, akabura ikayi y’umwana, ntacyo twaba twaraje kumara. Guteza imbere abaturiye icyanya dukoreramo biri mu ntego zacu. Niba umuturage yarahinze amatunda, Mukerarugendo azagura. Tugira abatugemurira amata, yewe tugira n’abatuzanira amazi kuko hano ntayo tugira. Hari abadutwaza imizigo n’abaducungira imodoka, ndetse n’abanyempano batandukanye nk’ababoha uduseke, abo bose ni abaturiye Kabuye kandi kubafasha kugera ku iterambere biri mu nshingano zacu.”
Ubuyobozi bwa Beyond the Gorillas Experience kandi buvuga ko abifuza kuzamuka uyu musozi(hiking) ndetse n’izindi serivisi z’ubukerarugendo zirimo kubona ama hoteli abakira, kubabonera ibikoresho nkenerwa by’Ubukerarugendo ndetse n’amahugurwa y’Ubukerarugendo ku ibigo bitandukanye na za Kaminuza, banafashwa mu byiciro bitandukanye kandi ku biciro binogeye buri wese.
Amateka y’umusozi wa Kabuye watuweho n’umwami Gihanga Ngoma Ijana, ndetse n’umukobwa we Nyirarucyaba ariwe Abacyaba bakomokaho; agaragazwa n’ibimenyetso birimo Ubuvumo ndetse n’iriba ryari iry’Umwami. Na none kandi uyu musozi ukaba ufite amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu agaragazwa n’ibimenyetso bitandukanye birimo n’Indake.
Abatembera kuri uyu musozi bahamya ko ugeze ku gasongero kawo, ibyo uhasanga ntaho wawutandukanyiriza na Hoteli
Ubukerarugendo ku musozi wa Kabuye, bwongeye umubano hagati y’abaturage n’abawugenderera
BGE ifasha Abanyempano batandukanye baturiye umusozi wa Kabuye kubona isoko ry’ibicuruzwa byabo
Abakora ubuhinzi butandukanye burimo n’ubw’Amatunda kuri uyu musozi, Ubukerarugendo bubafasha kugurisha!