Umubiligi, Ivan Jacky Minnaert yagizwe umutoza mushya wa Gorilla FC, asimbuye Gatera Moussa wasezerewe ku Cyumweru nyuma yo gutsindwa imikino itanu yikurikiranya.
Minnaert wari umaze iminsi ari mu Rwanda ashaka akazi yagiye avugana n’amakipe atandukanye arimo AS Kigali yagahaye Umunye-Congo, Guy Bukasa na Rayon Sports yagahaye Umufaransa Julien Mette.
Uyu mutoza asanzwe azi neza umupira w’u Rwanda kuko yatoje Rayon Sports inshuro ebyiri, mu 2015-2016 ayisubiramo mu 2018. Yatoje kandi Mukura Victory Sports mu 2017.
- Advertisement -
Yanatoje kandi amakipe atandukanye akomeye ku Mugabane wa Afurika nka AFC Leopards yo muri Kenya, Black Leopards yo muri Afurika y’Epfo, AC Djoliba yo muri Mali na Al Ittihad Tripoli yo muri Libya.
Yitezweho kuzamura amanota ya Gorilla FC, kuko kugeza ubu ifite 21 mu mikino 21 ikaba iri mu myanya wa 14, aho inganya amanota na Bugesera FC ya 15.
Iramutse ikomeje gutya ikaba yakwisanga mu cyiciro cya kabiri hamwe na Etoile de l’Est isa n’iyamaze kumanuka.