UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
Hashize 3 weeks
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 months
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 months
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 4 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 5 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Ishimwe Jean-René yatangiye imyitozo muri APR FC
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Ishimwe Jean-René yatangiye imyitozo muri APR FC

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 21/08/2024 saa 10:39 AM

Myugariro w’ibumoso, Ishimwe Jean-René wakiniraga Marines FC, arimo gukora imyitozo muri APR FC ndetse byitezwe ko ari we iyi kipe izasimbuza Umurundi Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’ wasabye gutandukana na yo.

 

APR FC ifite ikibazo cy’abakinnyi bake mu bwugarizi nyuma yo kurekura abarimo Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Buregeya Prince na Rwabuhihi Aimé Placide, bose basimbujwe Byiringiro Gilbert n’Umunya-Sénégal Aliou Souané.

Nyuma yo kubona ko nta bindi bisubizo biri ku ruhande rw’ibumoso mu gihe Niyomugabo Claude yaba agize ikibazo, APR FC yatekereje ku buryo Umurundi Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’ usanzwe ukina hagati, yajya ahengekwa inyuma ibumoso, dore ko ku mwanya asanzwe akinaho hari abakinnyi benshi.

- Advertisement -

Gusa, ubu buryo ntibugikunze kuko uyu Murundi ukina hagati mu kibuga, aho ahanganiye umwanya n’Umunya-Ghana Dauda Yussif Seidu, Umunya-Uganda Taddeo Lwanga na Mugiraneza Frodouard uheruka kugurwa muri Kiyovu Sports, yasabye gutandukana na APR FC.

Kuri ubu, iyi kipe yambara umukara n’umweru yasubije amaso kuri myugariro ukiri muto, Ishimwe Jean-René wakiniraga Marines FC ndetse yakoranye imyitozo n’abandi i Shyorongi ku wa Kabiri.

Ku rundi ruhande, Pitchou utarajyanye na APR FC muri Tanzania mu cyumweru gishize, ntiyigeze yitozanya na bagenzi be ku wa Kabiri.

Ishimwe yaherukaga gutangazwa na Mukura Victory Sports nk’umukinnyi wayo mushya, ariko Intare FA yamutije mu ikipe y’i Rubavu ivuga ko nta biganiro bigeze bagirana n’abo mu Majyepfo.

APR FC iheruka gutsindwa na Azam FC igitego 1-0, iri kwitegura umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu aho izaba isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Ishimwe Jean-René yerekeje muri APR FC

Ishimwe (wa kabiri uturutse ibumoso mu bice), yakoranye imyitozo na bagenzi be muri APR FC ku wa Kabiri

Muhire Jimmy Lovely August 21, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 11 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 11 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 11 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?