Abanyeshuri biga muri IPRC Musanze, bemeza ko kwihangira umurimo ari Ingabo abiga ubumenyingiro bakwiye kugira Intero yabo, ikaba n’inyikirizo mu kubahindurira ubuzima.
Ibi byagarutsweho ubwo iri ishuri ryakoraga ibirori byo kwishimira intambwe y’ibyo rimaze kugeraho, mu gihe cy’Imyaka 8 rimaze rifunguriye Abanyarwanda imiryango.
Habineza Clement wiga mu mwaka wa kabiri ishami ry’Amahoteli n’ubukerarugendo(Hospitality and Tourism management), yambwiye UMURENGEZI.COM ko ikibazo cy’ingorabahizi urubyiruko rufite ari ukobona igishoro, naho uburezi n’ubuhanga abiga ubumenyangiro babufite ku rwego ruhanitse.
Ati, “Mu bumenyi butandukanye duhabwa harimo ingeri nyinshi zadufasha kwihangira umurimo, kandi ku Isoko ry’murimo tugahiga imbaga nyamwinshi. Dufite amahirwe menshi yo kuba Abanyarwanda twiga ubumenyangiro, nubwo hari ababitinya nyamara ibi bibamo amafaranga. Ni amasomo aryoshye, kuko kwihangira umurimo biba byoroshye iyo wabyize neza. Imbogamizi ikiriho ubu ni ukubona igishoro.”
- Advertisement -
Axelle Abayo nawe wiga Ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo muri iri shuri, yasabye Ababyeyi kubafasha guhindura imyumvire ku bijyanye no kwiga amahoteli.
Ati, “Ababyeyi ni badufashe bumve ko niba ngiye kwiga ibi bintu ntagiye kwigira indaya muri hoteli. Uyu ni umwuga ufite amafaranga ku isoko ry’umurimo. Urubyiruko rureke gutega amaso aho rushaka akazi, natwe twagatanga turamutse twimitse umuco wo kwihangira umurimo.”
Eng. Abayisenga Emile, Umuyobozi wa IPRC Musanze, yavuze ko ashimishijwe n’ibikorwa IPRC Musanze igezeho, anashimira abafatanyabikorwa, anabashishikariza gukomeza gushora imari muri ibi bikorwa urubyiruko ruba rwakoze, bashyigikira imishinga yarwo.
Ati, “Inshingano yacu ni iyo gufasha urubyiruko kubona akazi, ariko kandi icy’Ingenzi kurushaho tubashishikariza gutangira imishinga bakigera hano, kugira ngo bazajye gusoza bafite imishinga ifatika. Ni iby’Agaciro kuri twe kuba abafatanyabikorwa bahibereye uyu munsi, bagaragarijwe imishinga imbona nkubone, biradufasha cyane ku buryo bashobora kubishoramo imari bikagera ku isoko vuba.”
Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, ari nawe wari Umushyitsi mukuru muri iri murikabikorwa, yashimiye IPRC Musanze intera imaze kugeraho mu myaka 8 ishize, n’uburyo bashyize imbere Ubushakashatsi.
Ati, “Umunsi nk’uyu iyo bawuteguye ni byiza, biragaragaza ko mu myaka umunani ishize, IPRC yakoze ibihagije. Ibyinshi mubona ni ibyo Abanyeshuri bitekerereza bakabifashwamo n’abarimu ndetse n’ishuri, hanyuma bakabishyira hanze.”
Akomeza agira ati, “Turacyafite umubare muto w’abihangira imirimo, ariko imibare dufite itwereka ko ikigero turiho ku barangiza mu myuga n’ubumenyingiro gishimishije mu kubona akazi. Dufite icyizere cy’uko nidushyira imbaraga muri aya masomo, tuzabona benshi bazihangira imirimo. Uru ni urugero rwiza muri kubona hano mu bihangiye imirimo.”
IPRC Musanze kuri ubu ifite Abanyeshuri 728 biga mu mashami atandukanye, ashingiye ku myuga n’ubumenyingiro, harimo Ubwubatsi, Ubutetsi, Amashanyarazi n’ibindi, mu myaka imaze ishinzwe ikaba ifite abayisorejemo amasomo barenga igihumbi.
Beretswe ibikorwa bitandukanye bikorwa n’abanyeshuri b’iri shuri