Ku itariki ya 01 Mata buri mwaka, ku isi abantu benshi bazi ko ari umunsi wo kubeshya. Mu bihugu byateye imbere uyu munsi urizihizwa cyane, mu gihe ino iwacu mu Rwanda ndetse no muri Afrika usanga batawuha agaciro cyane.
Uyu munsi Abafaransa bawita ‘Poisson d’Avril’
Ku rubuga linternaute.com bavuga ko uyu munsi watangiye bwa mbere mu gihugu cy’Ubufaransa(France), nyuma y’uko umwami Charles IX ategetse ko bahindura karindari (Gregorian calendar) mu mwaka w’1582.
Ibi byahindutse, igihe umwaka watangiraga hagati y’itariki ya 25 Werurwe n’iya 01 Mata. Abatarishimiye iryo hinduka, batumiraga abantu mu birori babaga bateguye, bakarya, bakanywa, bakabyina, bamwe bakabeshya bagenzi babo mu rwego rwo gutebya.
- Advertisement -
Uwo muco waje kumenyekana ku izina rya “Le Poisson d’Avril” mu rurimi rw’igifaransa bishatse kuvuga “ifi yo muri Mata.”
Izina ‘Poisson d’Avri’ ryakomotse ku kuba abantu barabaga bavuye mu gisibo kibanziriza Pasika, aho kurya inyama biba bidakunze kugaragara, noneho kuri uyu munsi, abantu bagahana impano z’ibyo kurya byiganjemo amafi.
Uyu munsi wo kubeshya umaze kuza, abenshi bahanaga amafi y’ibishushanyo (faux poissons).
Mu gihugu cy’Ubwongereza naho uyu munsi urizihizwa, aho uzwi ku izina rya “April’s fool day.”
Muri Ecosse barawihiziza cyane kurusha no mu Bufaransa, kuko bageza no kuya 02 Mata bakibeshyanya, ukaba ari imwe mu minsi bakunda cyane muri icyo gihugu.
Muri Ecosse kandi uyu munsi uyu munsi bawise “hunting the gowk (cuckoo).” Naho kuya 02 Mata bawita “behind”, aho abantu bagaruka kubyaraye bibaye ku itariki ya mbere.
Mu gihugu cya Espagne ho bawugira kuwa 28 Ukuboza, bakawita “día de los santos inocentes”, mu gihe mu Ubuhinde ho bawizihiza kuya 31 Werurwe.
Muri ibyo bihugu ariko bamenyereye iby’uyu munsi ku buryo badahahamurwa n’ibinyoma bikakaye, aho amwe mu maradio, televiziyo n’imbuga za internet bidatinya gusohora ikinyoma, kabone n’iyo haba ari mu makuru ubusanzwe atarangwamo impuha cyangwa gutera urwenya.
Abantu biyiziho kugira amarangamutima menshi, bafunga telefoni zabo, hagatangwa n’inama ko abantu barwaye umutima batashyirwa muri uyu mukino w’itariki yo kubeshya.
Kubera akamenyero k’uyu munsi, hari n’ubwo umuntu avuga ukuri ariko ntiyizerwe n’abantu benshi.
Kuba mu Rwanda rero uyu munsi atari umuco, mwitondere abababeshya cyangwa kugira abo mubeshya, muzata kwisanga mwaguye mu makosa akomeye.
You munsi uzakora ku bantu