UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 week
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Inkomoko y’umugani “Yagiye kwangara”
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Utuntu n'utundi

Inkomoko y’umugani “Yagiye kwangara”

Iradukunda Uwase Sylvie
Iradukunda Uwase Sylvie
Yanditswe taliki ya 31/03/2021 saa 6:03 PM

Uyu mugani, bawuca iyo bumvise umuntu yikuye mu bususuruke (ahantu heza) akajya guhobagizwa n’akaga(kumera nabi abyiteye) imihanda yose; nibwo bavuga ngo “Yagiye kwangara!”

Wakomotse kuri Nyiramataza muka(umugore) Rukali; ahasaga umwaka w’1400. Yikuye mu bususuruke yicyura kwa Ngara, amaze kugerayo hamuhindukira inka y’inkungu (hamumerera nabi cyane); atangira guhobagizwa n’umuruho (kubaho nabi).

Mibambwe Sekarongoro uwo bitaga Maboko atanga ataziganya, Rugabishabirenge, yari afite umugaragu we akitwa Rukali, akaba umutware w’Insanga. Yari yaramutonesheje by’akadasohoka(birenze urugero). Rukali uwo yari afite umugore umwe rukumbi witwa Nyiramataza, yaramugize inkundwakaza bitavugwa, arahira kutazamuharika.

Yari afite n’ingo nyinshi mu Turere yagabiwe na Sekarongoro, zose zikagengwa na Nyiramataza. Urugo rumwe rwari i Rugobagoba na Bugaba hafi ya Kamonyi, urundi ruri i Buguli na Bugoba i Rukoma na Ngamba, urwa gatatu ruri i Bugaragara na Shyorongi rya Bumbogo bwa Huro, urundi ruri i Zoko na Mugina mu Buyaga bwa Byumba; hakaba n’urw’i Ntebe na Rukara mu Buganza bwa ruguru. (Imisozi yo hagati y’izo ngo yatwaraga Rukali, kuva i Rugobagoba kugeza i Ntebe; yose ikayoboka Nyiramataza).

- Advertisement -

Nuko Nyiramataza abumba ibya Rukali byose, arakira aradabagira, umurengwe uramusaguka, bituma inshuti z’umugabo we, n’abavandimwe ndetse n’abagaragu be bamubaza, bati “Ariko ko ureba uko ubukire bwawe bungana, igituma Nyiramataza yakwihariye muri bwo ni iki?” Arabasubiza ati, “Sinziharikira umugore, nzamutunga wenyine!” Bakurayo amaso, bati “Si gusa yaramuroze!” Ibyo bamubwiye biherereye, agahita ajya kubibwira umugore we.

Biba bityo, imyaka irahita indi irataha. Bukeye hakaba umugabo witwa Ngara, atuye i Gahini na Rukara, azindukira i Ntebe kwa Rukali; ubwo ni ho Nyiramataza yari ari, asanga Rukali yaragiye i Nduga mu rugo rw’i Rugobagoba. Aravunyisha, bamubwira ko Rukali adahari, ati “Nimumbwirire umugore we aze mumutumeho.”
Bashyikirije Nyiramataza ubutumwa, ati “Nimumubwire aze.”

Ngara araza bararamukanya, baraganira bishyira kera. Ngara uwo ngo yari inganirizi kabuhariwe, agasetsa agati kagaturika akandi kakamera. Aganiriza Nyiramataza, asigaho no kumuganirira, aramunyura(aramushimisha) amuzinutsa(amwibagiza) umugabo we. Kuva ubwo baruzura baba agati k’inkubirane.

Bukeye Rukali akubuka i Rugobagoba mu Nduga, asubira i Ntebe mu Buganza. Ageze iwe Nyiramataza ntiyamwikoza, akamureba nk’icyo imbwa ihaze. Uko baganiriye akamwimyoza kuko umushyikirano wa Ngara wari waramumuhugije, aho kumwishimira akimyoza.

Rubanda rero batangira kubihwihwisa bigera kuri Ngara. Amaze kumenya ko Nyiramataza yirozonga umugabo we aramugenderera. Binikiza ikiganiro, kimaze kunoga Ngara aramubaza, ati “Mbese waje nkakwicyurira ukabisa Rukali?” Biba nko korosora uwabyukaga! Nyiramataza ati “Ahubwo unkuye mu isoni, n’ubundi sinkwiye gutungwa na kiriya gihondogoro!” Baherako barashembekeranya inama iranoga. Nyitamataza arara ataraye, mu gitondo asezera kuri Rukali, ati “Urabeho ngurwo urugo rwawe.” Aramwimura yigira kwa Ngara!

Agezeyo amusangana abagore batatu, ababamo uwa kane. Ngara aramuharara, by’amareshyamugeni. Iminsi y’ubuki imaze gushira atanga ibihe byo gutaha mu ngo ze zose. Nyiramataza abonye iminsi irenze icumi ataramugeraho, ararakara kubera akamenyero ko kwa Rukali yari yarihariye. Birashyira aratahirwa. Ngara atungutse umugore umukubise amaso atera hejuru ati “Ntabwo nashobora gutungwa n’umugabo uraraguza.” Ngara afata ubushungu(ararakara) ahamagaza ingobyi bayisasamo igisura(cyari ikimenyetso cy’umugore usenzwe n’ubusambanyi) bananguriramo Nyiramataza baraheka bamujyana iwabo, asendwa atyo umukiro we ugenda nka nyomberi.

Nuko Nyiramataza amaze gusendwa umuruho uramwokama, aratindahara karahava atangira guhobagira imihanda yose rubanda bakamushungera bamuha urw’amenyo, bati “Reka abone niwe wikuye mu bususuruke, ngo aha agiye kwa Ngara!” Kuva ubwo rero n’undi wese witesheje ubususuruke abitewe n’umurengwe, akajya kurindagira azerera, bakavuga, bati “Yagiye kwangara(kwa Ngara) aka Nyiramataza.”

Iradukunda Uwase Sylvie March 31, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi

Hashize 1 week
Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 3 weeks
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 months
Utuntu n'utundi

Byinshi kuri ‘Sauron’, ifi ifite amenyo nk’ay’abantu yavumbuwe muri Amazon

Hashize 12 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?