UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Imikino Paralempike: U Rwanda ruzahatanira umwanya wa karindwi
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Imikino Paralempike: U Rwanda ruzahatanira umwanya wa karindwi

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 03/09/2024 saa 9:27 AM

Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball izakina n’iy’u Bufaransa ku wa Gatatu mu guhatanira umwanya wa karindwi n’uwa munani.

 

Ku wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri, ikipe y’u Rwanda yakinnye umukino usoza iyo mu Itsinda, iwutakaza itsinzwe na Canada amaseti 3-0 (14-25, 17-25, 13-25).

Wabaye umukino wa gatatu wikurikiranya Ikipe y’Igihugu yatakaje mu Mikino Paralempike ya Paris nyuma yo gutsindwa na Brésil amaseti 3-0 ndetse na Slovénie amaseti 3-1.

- Advertisement -

Gutakaza imikino yose byatumye u Rwanda ruba urwa nyuma mu Itsinda B ry’amakipe ane ndetse ruzahatanira umwanya wa karindwi n’uwa munani ruhura n’u Bufaransa bwabaye ubwa kane mu Itsinda A.

Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball yitabiriye Imikino Paralempike nyuma y’iya Rio mu 2016 n’iya Tokyo mu 2020 [yabaye mu 2021 kubera COVID-19].

Nubwo aba Banyarwandakazi bari bajyanye intego yo kwitwara neza i Paris, kuba nta mikino myinshi ya gicuti bakinnye nyuma yo kubona itike batwaye Shampiyona Nyafurika yabereye muri Nigeria muri Gashyantare, biri mu byabakomye mu nkokora.

Ikipe y’Igihugu yakoreye umwiherero w’ukwezi i Kigali, ikomereza imyiteguro y’icyumweru mu Mujyi wa Courbevoie mu gihe yatsinze u Bufaransa amaseti 3-0 mu mukino wa gicuti wabaye habura iminsi itatu ngo Imikino Paralempike itangire.

Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Sitting Volleyball izahatanira umwanya wa karindwi n’uwa munani mu Mikino Paralempike ya Paris

U Rwanda rwatsinzwe imikino yose uko ari itatu rwakinnye mu Itsinda B

Muhire Jimmy Lovely September 3, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?