Perezida wa Gorilla FC Hadji yatangaje ko biteguye gutsinda ikipe ya Rayon Sports nibura ibitego bigera kuri 2 nk’uko babaitsinze Kiyovu Sports mumikino y’Igikombe cy’amahoro.
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu irakina n’ikipe ya Gorilla FC, mukino uratangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubere kuri Kigali Pele Stadium.
Uyu mukino wakaniwe cyane n’ikipe ya Gorilla FC bijyanye nibyo Perezida wayo Hadji Mudaheranwa yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo yahamagarwaga na Radio One ya KNC.
Mu magambo uyu muyobozi yatangaje, yavuze ko amanota 3 ari Gorilla FC iyakeneye cyane kuruta Rayon Sports ndetse anavuga ko kuba yaravuye mu ikipe ya Rayon Sports ntabwo bituma uko bazajya bahura azajya ayiha amanota uko yishakiye ahubwo iyo wagiye mu rugo rwawe ibyo mu muryango uvukamo ubishyira ku ruhande ugakunda ibyawe.
- Advertisement -
Hadji yamusubije amubwira ko hari igihe ari wowe uba ufite icyo kibazo cy’impyiko kuko kugeza ubu ni njyewe ukeneye impyiko kurusha Rayon Sports.
Mudaheranwa Hadji yaje guhita atangaza ko abakinnyi bose bakomeye ba Gorilla FC bahari Kandi bameze neza kuruta iminsi ishize ahubwo ahita avuga ko bagomba gutsinda Rayon Sports Kandi ibitego bitari munsi ya 2 nkuko ngo bamaze iminsi babikora.
Umukino uheruka ikipe ya Gorilla FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu gikombe cy’amahoro naho ikipe ya Rayon Sports yo yatsinze ikipe ya Interforce FC ibitego 4-0, bivuze ko uyu mukino uraba ukomeye.