Mu rwego rwo gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko, no gukomeza gushyigikira izahuka ry’ubukungu, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo, itangiraho amafaranga yayo kuri banki z’ubucuruzi, kiva kuri 7% kigera kuri 7,5%.
Ni umwanzuro wafatiwe mu nama ya Komite ya Politiki y’Ifaranga, yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Kanama 2023. Iyi nama ni yo igena igipimo cy’inyungu fatizo ya Banki Nkuru, kizagenderwaho mu mezi atatu ari imbere.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, iyi nyungu fatizo yari yashyizwe kuri 7% ivuye kuri 6.5%.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yatangaje ko inyungu fatizo ya BNR yagiye izamuka mu myaka yashize, ikava kuri 4 ikagera kuri 7.5%.
- Advertisement -
Abahanga mu by’ubukungu bagaragaza ko uku gukomeza kuzamuka, kugendanye n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Ku rwego mpuzamahanga, ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ugereranje n’idorali rya Amerika, risanzwe rifatirwaho urugero.
Umuyobozi wa Banki nkuru y’igihugu agaragaza ko mu myaka ibiri ishize, ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byazamutse cyane, ku buryo byikubye hafi inshuro eshatu ibyo rwoherezayo.
Kuri ubu, ikinyuranyo hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo, BNR itangaza ko kiyongereyeho 12.7%.
BNR itangaza ko yiteze ko ibiciro ku masoko bizagabanuka, bikagera nibura munsi ya 8%, mu gihe umwaka utaha uzasiga biri hafi kuri 5%.