Iri rushanwa ni cyo gikorwa cya siporo cyitabirwa na benshi mu Rwanda kandi bidasabye ikiguzi, by’akarusho kikagera no ku bari hanze y’igihugu binyuze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo n’ibiri mpuzamahanga, abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga barikunda bakaba baritegereje mu byumweru bitatu biri imbere, aho rizaba tariki ya 18-25 Gashyantare.
Tour du Rwanda 2024 ifite uduce twihariye
- Advertisement -
Uyu mwaka, ibilometero byose bizakinwa muri Tour du Rwanda ni 740 aho inzira ndende ari iy’Agace ka Karindwi (Gicumbi- Kayonza) ifite ibilometero 163.
Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Tour du Rwanda, hazakinwa Team Time Trial. Bizaba ari bishya kubona abakinnyi basiganwa n’ibihe mu makipe.
Icyo gihe bizaba ari ku Munsi wa Mbere, ku Cyumweru, tariki ya 18 Gashyantare aho abakinnyi bazahagurukira kuri BK Arena, Contrôle Technique, KIE, Rwahama, Chez Lando, Prince House, Sonatube, Kicukiro Centre, Rwandex, Kanogo, Ahahoze Cadilac, Kimicanga na KCC ku ntera y’ibilometero 18.
Umunsi wa kabiri ni Muhanga-Kibeho ku ntera y’ibilometero 130, abakinnyi barare i Huye mu gihe ku wa Kabiri [umunsi wa gatatu], bazerekeza i Rusizi banyuze muri Pariki ya Nyungwe ku ntera y’ibilometero 141.
Abakinnyi bazararara i Rusizi, bahave mu gitondo bajya i Karongi aho bazahagurukira mu Gace ka Kane bajya i Rubavu ku ntera y’ibilometero 92.
Umunsi wa gatanu, bizaba ari ku wa Kane, abakinnyi bazagira igisa n’akaruhuko, bakine agace kagufi ko gusiganwa n’igihe, buri umwe ku giti cye i Musanze ku ntera y’ibilometero 13 bitangirira imbere y’Isoko rya Musanze bikagera ahabera umuhango wo Kwita Izina mu Kinigi.
Bukeye bwaho, abakinnyi bazava i Musanze berekeza i Kigali aho bazasoreza kuri Mont-Kigali, ariko banyuze Nyabugogo ku ntera y’ibilometero 93.
Umunsi wa karindwi ni wo ufite agace karekare k’ibilometero 163 aho abakinnyi bazahera mu Rukomo i Gicumbi, bace i Nyagatare mu muhanda mushya, basoreze i Kayonza.
Ku munsi wa nyuma, abakinnyi bazazenguruka i Kigali ku ntera igoye y’ibilometero 90 aho gutangira no gusoza bizaba biri kuri Kigali Convention Centre.
Inzira ebyiri nshya
Nk’irushanwa rizenguruka igihugu cyose, mu bice bitandukanye, buri mwaka Tour du Rwanda igira agace igeramo itaherukagamo cyangwa bikaba inshuro ya mbere.
Kuri iyi nshuro, isiganwa ry’uyu mwaka rizagera bwa mbere i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru aho abakinnyi bazaba batangiriye Agace ka Kabiri i Muhanga, bagasoreza ku butaka butagatifu aho bazava bajya kurara i Huye.
Indi nzira nshya ni umuhanda mushya wa Gicumbi-Nyagatare aho abakinnyi bazanyura mu Gace ka Karindwi kazahagurukira mu Rukomo, gasorezwe i Kayonza ku ntera y’ibilometero 163.
Uyu mwaka kandi, Tour du Rwanda izasubira i Rusizi ivuye i Huye, ugaca muri Nyungwe, inzira yaherukaga gukoreshwa mu 2020.
Mu 2023, Tour du Rwanda yageze bwa mbere mu Karere ka Gisagara.
Amakipe 20, menshi mu mateka ya Tour du Rwanda
Ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, Tour du Rwanda izitabirwa n’amakipe 20, akaba ari menshi ugereranyije n’ayari asanzwe yitabira.
Ubwo hatangazwaga amakipe azayikina mu Ugushyingo, Kamuzinzi Freddy uyobora Team Rwanda, yavuze ko bakiriye ubusabe bw’amakipe arenga 40 ariko icyo gihe hahita hatangazwa 16, andi ya nyuma atangazwa mu mpera z’Ukuboza.
Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani ni yo yonyine itazibira aho yasimbuwe na UAE Team Emirates Gen Z.
Mu makipe azitabira hahawe umwanya atanu y’ibihugu bya Afurika [yiyongeraho Team Rwanda] mu rwego rwo kuzamura uyu mukino kuri uyu mugabane mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Shampiyona y’Isi ya 2025.
Mu makipe yagiriwe icyizere uyu mwaka harimo ay’abato akomeye i Burayi ku buryo n’abakinnyi b’Abanyarwanda bashobora kubigiraho.
Gusa, harimo n’abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ayabigize umwuga ndetse asanzwe akomeye nka Israel-Premier Tech yitabiriye bwa gatandatu, TotalEnergies yitabiriye bwa gatanu, Team Polti Kometa izitabira bwa mbere nk’uko bimeze kuri Bingoal WB.
Amakipe mashya ni Polti Kometa, Bingoal WB, Astana Qazaqstan Dev Team, Lotto Dstny Dev Team, Groupama0FDJ, Ibirwa bya Maurice, UCI CMC, Java-Inovotec na UAE Team Emirates Gen Z.
Tour du Rwanda 2023 na yo yari kwitabirwa n’amakipe 20, ariko Ikipe y’Igihugu ya Algeria itangaza ko itacyitabiriye habura umunsi umwe.
Imyambaro ihabwa abakinnyi bitwaye neza yariyongereye
Mu busanzwe, Tour du Rwanda yatangwagwamo imyambaro 10 itandukanye.
Kuri iyi nshuro, kugeza uyu munsi, iziyongera igere kuri 12 aho mu myambaro izatangwa bwa mbere harimo uw’Umunyarwanda muto mwiza uzatangwa na Ingufu Gin Ltd.
Hari kandi uw’Umunyafurika muto mwiza uzatangwa na MTN iheruka gusinyana amasezerano na FERWACY.
Imyambaro yatangwaga harimo uw’umukinnyi watwaye agace k’umunsi, uyoboye isiganwa, uwahize abandi mu kuzamuka imisozi, uwahize abandi muri ‘sprints’, uwahatanye kurusha abandi, uwayoboye isiganwa igihe kirekire, umukinnyi muto mwiza, Umunyafurika mwiza, Umunyarwanda mwiza n’ikipe yitwaye neza.
Tour du Rwanda 2024 izerekanwa iri kuba kuri televiziyo
Ubusanzwe, Abanyarwanda n’abandi bakurikira Tour du Rwanda barebaga iminota isoza agace k’isiganwa n’umunsi wa nyuma kuri Televiziyo Rwanda mu gihe Canal+ buri mugoroba yerekana iminota 15 y’ibyaranze agace kakinwe.
Kuri iyi nshuro, ubuyobozi bwa Tour du Rwanda buteganya ko isiganwa ry’uyu mwaka rizerekanwa riri kuba kuri Televiziyo Rwanda nyuma yo gukora igerageza mu masiganwa yatambutse arimo irya 2023.
Shampiyona y’Isi ya 2025 yatekerejweho muri Tour du Rwanda
Mu gihe u Rwanda rwitegura kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu 2025, abazakina Tour du Rwanda y’uyu mwaka bazaganura ku mihanda izakoreshwa icyo gihe.
Inzira y’agace ka mbere ndetse n’iy’agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2024 ni zimwe mu zizakoreshwa muri Shampiyona y’Isi.
Ibi bijyana kandi n’amakipe yatoranyijwe aho hibanzwe ku y’ibihugu bya Afurika n’andi akomeye y’abakiri bato i Burayi.